UBUBIKO BWACU
Bakoreye Yehova no mu gihe bari bahanganye n’ikibazo cy’ubukene
Mu bihugu byinshi, hari igihe ubukungu buba bwifashe nabi, bigatuma bigora abantu kubona ibibatunga, harimo n’Abahamya ba Yehova. Icyakora aho kugira ngo abagaragu ba Yehova bahangayike cyane, bahumurizwa no kumenya ko Yehova ‘atazigera abatererana’ (Abaheburayo 13:5). Kuva kera Yehova yagiye asohoza iryo sezerano, kandi ibyo yanabikoreye abagaragu be bo muri Filipine. Muri icyo gihugu abantu baho benshi bakunda guhura n’ikibazo cy’ubukene. Urugero, mu myaka ya 1970 na 1980 icyo gihugu cyahuye n’ibihe bitari byoroshye.
Mushiki wacu witwa Vicky a yaravuze ati: “Hari igihe nariraga bitewe no kubura ibyokurya. Rimwe na rimwe twasigaranaga umuceri, umunyu n’amazi gusa.” Umuvandimwe witwa Florencio we nta kazi yari afite. Yaravuze ati: “Nari mfite amashati atatu n’amapantalo atatu gusa najyanaga mu materaniro no mu makoraniro.” Abagaragu ba Yehova bahanganye bate n’ibyo bibazo? Ni iki cyabafashije gukomeza kugira ukwizera gukomeye? Urugero rwabo rwadufasha rute mu gihe duhanganye n’ibibazo nk’ibyo?
Biringiye Yehova
Abahamya ba Yehova bo muri Filipine bizeraga badashidikanya ko Yehova yari gukomeza kubitaho muri ibyo bihe bitari byoroshye (Abaheburayo 13:6). Kandi inshuro nyinshi Yehova yagiye abitaho mu buryo batari biteze. Urugero, mushiki wacu witwa Cecille yaravuze ati: “Umunsi umwe ari mu gitondo, njye n’abagize umuryango wanjye, uko turi bane, twatetse igikombe cy’umuceri twari dusigaranye, turangije dusenga Yehova turabimubwira. Tukiri kurya, hari umuvandimwe waje kutureba, maze tugiye kubona tubona atuzaniye ibiro bitanu by’umuceri. Twararize, maze dushimira Yehova kubera ibyo yaradukoreye, kandi icyo si cyo gihe cyonyine Yehova ya dukoreye ibintu nk’ibyo.”
Nanone abo bagaragu ba Yehova bashyiraga mu bikorwa inama zo muri Bibiliya (Imigani 2:6, 7). Urugero, hari mushiki wacu wari umuseribateri wari uherutse kubatizwa witwa Arcelita, wasenze Yehova amubwira ibyari bimuri ku mutima, bitewe nuko kubona ibimutunga bitari bimworoheye. Nyuma yaho yatekereje ku magambo ari mu Migani 10:4, agira ati: “Umunebwe azakena, ariko umunyamwete azaba umukire.” Yahise yiyemeza gushaka ahantu yahinga. Yaravuze ati: “Yehova yampaye imigisha rwose, kubera imihati nashyizeho. Nabashije kubona ibyokurya nari nkeneye ndetse n’amafaranga yari kujya amfasha mu ngendo, mbikuye mu byo nasaruye.”
Ntibigeze bareka guteranira hamwe
Abavandimwe ntibari bafite amafaranga ahagije yo kugura ikibanza n’ayo kubaka Amazu y’Ubwami. Icyakora, ibyo ntibyatumye batumvira itegeko ridusaba guteranira hamwe kugira ngo duterane inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Bakoze ibishoboka byose kugira ngo babashe guterana. Urugero, mushiki wacu witwa Deborah yaravuze ati: “Njye n’undi mupayiniya twabanaga, twubatse akazu gato cyane, tukajya tugateraniramo turi nk’abantu batandatu. Twubakishije ibiti by’imikindo, amababi yabyo turayasakaza, andi turayosobekeranya tuyakoramo inkuta, noneho igihimba cyayo tugikoramo intebe.”
Icyakora ahenshi wasangaga bateranira mu ngo z’abantu. Mushiki wacu witwa Virginia yaravuze ati: “Mu rugo twari abakobwa barindwi n’abahungu batanu, kandi twari dufite akazu gato cyane, kari kubakishijwe ibyatsi n’imigano. Buri wa Gatandatu twavanaga ibintu mu nzu, kugira ngo ku Cyumweru abantu babone aho bateranira.” Hari urundi rugo narwo rwaberagamo amateraniro, bari bafite inzu yari ifite igisenge kiva. Umuvandimwe witwa Noel yaravuze ati: “Iyo imvura yagwaga, twafataga indobo tukadaha amazi. Ariko ibyo ntitwumvaga ko ari ikibazo gikomeye kubera ko twabaga turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu.”
Bakomeje kugira ishyaka mu murimo
Nubwo bari bakennye ntibigeze bareka kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Mushiki wacu Lindina, uba ku kirwa cya Negros, yaravuze ati: “Kubera ko papa ari we wenyine wakoraga, kandi tukaba twari umuryango munini, kubona amafaranga y’itike ntabwo byabaga byoroshye. Akenshi twagendaga n’amaguru tugiye kubwiriza. Ariko byabaga bishimishije kubera ko twagendaga turi benshi. Nanone twari tuzi ko ibyo dukora bishimisha Yehova.”
Ikibazo gikomeye babaga bahanganye na cyo ni ukujya kubwiriza mu mafasi yitaruye cyangwa ari mu misozi, kuko nta buryo bwo gutwara abantu bwakundaga kuboneka. Mushiki wacu witwa Esther, uba ku kirwa cya Luzon, yaravuze ati: “Twajyaga kubwiriza turi itsinda ry’abantu bari hagati ya 6 na 12. Twagendaga kare cyane kuko twabaga turi bukore urugendo rurerure. Twamaraga umunsi wose tubwiriza, tugatwara ibyokurya bitetse, tukaza gushaka ahantu turira hari agacucu munsi y’igiti. Nubwo hari abavandimwe na bashiki bacu batashoboraga kubona ibyokurya, ibyo ntibyababuzaga kuza. Twarababwiraga tuti ‘ntimugire ikibazo, hari ibyokurya byinshi, twese biri buduhaze.’”
Yehova yabahaye imigisha myinshi, bitewe n’uko kuntu bigomwe. Urugero, mu mwaka wa 1970, muri Filipine hari ababwiriza 54.789. Mu mwaka wa 1989, umubare w’ababwiriza wikubye kabiri bagera ku 102.487. Mu mwaka wa 2023 bwo, muri Filipine hari ababwiriza bagera ku 253.876.
“Ubukene ntibwigeze butubuza gukunda Yehova”
Abahamya bo muri Filipine bakomeje gukorera Yehova byinshi nubwo bari bahanganye n’ubukene. Umuvandimwe witwa Antonio yaravuze ati: “Ubukene ntibwigeze butubuza gukunda Yehova.” Mushiki wacu witwa Fe Abad yaravuze ati: “Igihe njye n’umugabo wanjye twabaga dufite ikibazo cy’ubukene, twakomezaga kwishingikiriza kuri Yehova cyane kandi tukagira ibyishimo bibonerwa mu koroshya ubuzima. Niboneye ko ibyo byatumye abana bacu nabo biringira Yehova.”
Mushiki wacu witwa Lucila, uba ku kirwa cya Samar yaravuze ati: “Iyo ukorera Yehova, gukena ntibiguhangayikisha. Iyo ushyira Yehova mu mwanya wa mbere, bituma unyurwa kandi ugakomeza kurangwa n’icyizere. Nashimishijwe cyane no kubona ukuntu abantu nigishije Bibiliya bamenye Yehova, ndetse nyuma tukaza no gukorana umurimo w’ubupayiniya.”
Ni byiza ko tuzirikana amagambo yavuzwe n’umuvandimwe ugeze mu zabukuru witwa Rodolfo, kuko mu gihe kiri imbere natwe tuzahura n’ibihe bitoroshye. Yaranditse ati: “Ubuzima butari bworoshye nabayemo mu myaka ya 1970 na 1980, bwatumye mbona ukuboko kwa Yehova. Sinigeze numva ko hari ikintu mbuze, nubwo nabaga mfite amafaranga make. Yehova yanyitayeho rwose. Nabayeho neza, kandi ntegerezanyije amatsiko kuzabona “ubuzima nyakuri” muri paradizo iri hafi kuza.—1 Timoteyo 6:19.
a Amazina amwe namwe yarahindutse.