Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo ntibibagiranye

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo ntibibagiranye

1 NYAKANGA 2022

 Yehova Imana yifuza ko abantu b’ingeri zose aho baba bari hose n’imimerere baba barimo yose bamumenya, bakamenya n’Ubwami bwe (1 Timoteyo 2:3, 4). Iyo ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova basohora Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo bigenewe abantu bose harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Mu by’ukuri, umuryango wacu wasohoye videwo z’ibitabo zibarirwa mu bihumbi biboneka mu rurimi rw’amarenga. a Izo videwo zisohoka mu ndimi z’amarenga zirenga 100! None se izo videwo zikorwa zite kandi zigera zite ku bo zigenewe? Kandi se ni ibiki byagiye binonosorwa uko imyaka yagiye ihita?

Videwo zo mu rurimi rw’amarenga zikorwa zite?

 Ibitabo byo mu rurimi rw’amarenga bikorwa n’amakipe y’abahinduzi akorera hirya no hino ku isi. Buri wese mu bagize ikipe y’ubuhinduzi agenzura yitonze umwandiko bagiye guhindura. Hanyuma, bafata umwanzuro w’amarenga bakoresha kugira ngo bumvikanishe neza ubutumwa bukubiye mu mwandiko. Iyo ibyo birangiye, bakora videwo y’ibyo bamaze guhindura. Kugeza ubu hari amakipe 60 ahoraho ahindura ibitabo mu rurimi rw’amarenga, hari n’andi agera kuri 40 ahindura rimwe na rimwe.

 Mu bihe byashize, gusohora videwo zo mu rurimi rw’amarenga byabaga bihenze. Kamera n’ibindi bikoresho byarahendaga cyane kurusha uko bimeze muri iki gihe. Nanone videwo zakorerwaga muri sitidiyo twabaga twubatse, rimwe na rimwe bikadusaba kugira ibyo duhindura ku nyubako zari zisanzwe. Ugereranyije, byose hamwe byashoboraga gutwara amafaranga asaga miriyoni 30 RWF kugira ngo ikipe y’ubuhinduzi y’amarenga ibashe gukora neza.

 Kugira ngo impano zitangwa zikoreshwe neza, umuryango wacu wakoze ibishoboka byose kugira ngo unonosore kandi woroshye uko akazi k’ubuhinduzi gakorwa. Byatumye hakoreshwa ibikoresho bigezweho bikora neza kandi bidahenze. Aho kugira ngo hakoreshwe sitidiyo, ikipe y’ubuhinduzi ishobora gukoresha igitambaro cy’icyatsi maze igafata videwo iri mu biro. Ubu ntibikiri ngombwa ko hakoreshwa sitidiyo, kubera ko iyo hakenewe abantu benshi bo gusemura, abavandimwe na bashiki bacu bafatira videwo mu biro byabo cyangwa se iwabo mu rugo.

 Nanone twakoze porogaramu za mudasobwa zifasha abasemura gukora neza akazi kabo. Ibyo byose byatumye igihe amakipe y’ubuhinduzi yakoreshaga akora videwo zo mu rurimi rw’amarenga kigabanukaho kimwe cya kabiri. Abavandimwe bishimira iryo hinduka ryabaye. Umuvandimwe witwa Alexander yaravuze ati: “Ubu videwo zo mu rurimi rw’amarenga zisigaye zisohoka ari nyinshi kurusha mbere. Rwose biranshimisha. Buri munsi ndeba videwo.”

 Muri iki gihe, kugira ngo ikipe y’ubuhinduzi mu rurimi rw’amarenga ibone ibyo ikeneye ngo ikore neza hakoreshwa amafaranga atageze kuri miriyoni 5 RWF. Ibyo bituma dusohora videwo mu ndimi nyinshi z’amarenga zitandukanye.

Videwo zo mu rurimi rw’amarenga zigera zite ku bazikeneye?

 Iyo ikipe irangije gukora videwo yo mu rurimi rw’amarenga, iyo videwo yohererezwa abayikeneye. Mu myaka yashize, twakoraga videwo zo kuri kasete na za DVD, ariko ibyo byari bihenze, bigatwara igihe kandi biruhije. Amashusho babaga bafashe bayohererezaga kampani yikorera kugira ngo ikore videwo nyinshi. Nyuma yaho, videwo zo kuri kasete na DVD byohererezwaga amatorero. Mu mwaka wa 2013 wonyine, hishyuwe amafaranga asaga miriyari 2 RWF kugira ngo hakorwe za DVD mu rurimi rw’amarenga.

 Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bishimiraga ayo mavidewo. Icyakora akenshi ntibyabaga byoroshye kubikoresha kubera ko umubare w’amakasete cyangwa DVD wabaga ari mwinshi. Rimwe na rimwe, hari igihe igitabo kimwe cya Bibiliya cyabaga gifite DVD nyinshi. Umuvandimwe wo muri Burezili witwa Gilnei yaravuze ati: “Nibuka ko igihe cyose twabaga dushaka gusoma umurongo wo muri Bibiliya, twagombaga gushakisha kasete uriho hanyuma tukabona gushaka umurongo. Rwose ntibyabaga byoroshye.” Mushiki wacu witwa Rafayane, wakoreshaga DVD zo mu rurimi rw’amarenga, yaravuze ati: “Kwiyigisha byarangoraga. Twamaraga igihe kirekire dushakisha imirongo n’ibisobanuro.” Nanone iyo abavandimwe na bashiki bacu babaga bari mu murimo wo kubwiriza, inshuro nyinshi bitwazaga DVD na za kasete bashoboraga kwereka abantu bashimishijwe, bakazirebera kuri tereviziyo zabo. Hari abavandimwe batwaraga ibikoresho byabo byo kwerekana DVD. Hashize igihe, hadutse ibikoresho bigendanwa byo kwerekana DVD bifite ekara, ibyo ni byo abavandimwe benshi bakoreshaga. Bobby, uba muri Amerika yaravuze ati: “Iyo wamaraga kwerekana umurongo umwe wo muri Bibiliya, ushaka kwerekana undi, inshuro nyinshi byasabaga kubanza gushakisha ku zindi DVD. Ibyo byafataga igihe kandi byatumaga tudakoresha neza Bibiliya mu biganiro.”

 Mu mwaka wa 2013, Abahamya ba Yehova basohoye porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga, izajya ifasha abavandimwe na bashiki bacu kuvanaho no kureba videwo zo mu rurimi rw’amarenga kuri terefone zabo no kuri tabureti. Iyo porogaramu yabanje gusohoka mu rurimi rw’amarenga rw’Urunyamerika. Hanyuma, mu mwaka wa 2017, hongewemo izindi ndimi z’amarenga. Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino barishimye cyane. Umuvandimwe Juscelino, wo muri Burezili yaravuze ati: “Sinabyiyumvishaga! Nkomeza gutekereza ukuntu Inteko Nyobozi igaragariza urukundo abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’ukuntu batwifuriza ko dukomeza kuba ncuti za Yehova kimwe n’abumva. Narishimye cyane kandi iyi porogaramu ituma ndushaho kwiga Bibiliya.”

Arimo arakoresha porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga

 Muri iki gihe videwo zose dukora zo mu rurimi rw’amarenga zikorwa mu buryo bwa eregitoronike hanyuma zigashyirwa ku rubuga rwacu no kuri porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga. Ibyo bituma ibitabo na videwo zo mu rurimi rw’amarenga bishobora guhindurwa, bigafatwa amashusho kandi bikagera ku bantu mu minsi mike aho kuba amezi cyangwa imyaka. Mu by’ukuri, mu ndimi nyinshi z’amarenga videwo n’ibitabo bisigaye bisohokera rimwe n’iby’abakoresha izindi ndimi.

 Dore bimwe mu byo abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva bavuze. Mushiki wacu witwa Klízia yaravuze ati: “Ni uwuhe muryango wundi wita cyane ku batumva n’abatavuga, ubagezaho ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka mu buryo bworoheje kandi bugera kuri buri wese? Nta kintu na kimwe ku isi twagereranya n’ibyo umuryango wa Yehova udukorera.” Vladimir yaravuze ati: “Videwo zo mu rurimi rw’amarenga zinyereka ko Yehova yita cyane ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nk’uko yita no kubumva.”

 Inshuro nyinshi muri videwo zacu zo mu rurimi rw’amarenga haba harimo amagambo agira ati: “Iyi mfashanyigisho ni imwe mu bikoreshwa mu murimo ukorerwa ku isi hose wo kwigisha Bibiliya, ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake.” Turabashimira cyane impano mutanga, inyinshi muri zo zitangwa binyuze ku rubuga rwa donate.pr418.com. Izo mpano zituma tubasha guhindura Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya zigenewe abantu bose harimo n’abakoresha ururimi rw’amarenga.

a Kubera ko ururimi rw’amarenga rukoresha ibimenyetso by’intoki n’icyo mu maso hagaragaza mu gutanga ubutumwa, ibitabo byo mu rurimi rw’amarenga bikorwa mu buryo bwa videwo aho gusohoka bicapye.