Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Amakuru y’ukuri atuma tugira ukwizera gukomeye

Amakuru y’ukuri atuma tugira ukwizera gukomeye

1 UKUBOZA 2021

 Abahamya ba Yehova bita cyane kuri bagenzi babo bahuje ukwizera (1 Petero 2:17). Abenshi muri twe bumva bameze nka mushiki wacu wo muri Kenya witwa Tannis, wavuze ati: “Nkunda cyane kumenya uko abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi bamerewe.” None se Tannis n’abandi Bahamya babarirwa muri za miriyoni amakuru nk’ayo bayakura he? Kuva mu mwaka 2013, ayo makuru tuyabona ku rubuga rwa jw.org Ahaboneka amakuru.

 Ahaboneka amakuru haba hari ingingo zitandukanye, harimo inkuru zivuga uko Bibiliya ziba zasohotse mu ndimi zitandukanye, imirimo y’ubutabazi, imishinga y’ubwubatsi n’ibindi bintu biba byabaye. Nanone tuhasanga inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Nanone haba hari inkuru ziteye inkunga zivuga ibijyanye na gahunda zihariye zo kubwiriza zagiye ziba, n’uko urwibutso rwagiye ruba hirya no hino ku isi. None se ni bande bashaka ayo makuru kandi se ategurwa ate?

Guhitamo inkuru no kuyisohora

 Ibiro bishinzwe amakuru nanone byitwa OPI ni byo bigenzura ahaboneka amakuru. Ibyo biro bikorera ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kandi bigenzurwa na Komite y’Abahuzabikorwa y’Inteko Nyobozi. Ibiro bishinzwe amakuru bikorwamo n’abavandimwe na bashiki bacu basaga ijana. Abenshi muri bo ni abavoronteri bakorera iwabo hakaba harimo abanditsi, abakora ubushakashatsi, abakora ibirebana n’ubugeni n’abahinduzi. Abandi bo bashinzwe kuvugana n’abakozi ba leta, ibigo by’amashuri n’itangazamakuru. Ibiro bishinzwe amakuru bikorana n’inzego zishinzwe amakuru nanone zitwa PID zo ku biro by’amashami zirenga 80 hirya no hino ku isi.

 Kugira ngo hategurwe inkuru, ibiro bishinzwe amakuru bikorana bya bugufi n’inzego zishinzwe amakuru. Iyo abavandimwe babonye inkuru ishishikaje basohora, bayikoraho ubushakashatsi kandi bagashaka amakuru yizewe. Kugira ngo ibyo babigereho bagirana ibiganiro n’abahanga kuri ibyo bintu. Iyo bamaze kubona amakuru y’ukuri, iyo nkuru barayandika, bakayinonosora, igahabwa abagenzura umwandiko, igashyirwamo amafoto maze ikohererezwa Komite y’Abahuzabikorwa kugira ngo iyemeze.

Gushimira

 Ibikubiye muri izo nkuru abavandimwe na bashiki bacu babyakira bate? Mushiki wacu witwa Cheryl, wo muri Filipine yaravuze ati: “Nkunda gutangira umunsi nsoma inkuru zivuga ku muryango wa Yehova no ku bagaragu be.”

 Abasomyi benshi bavuga itandukaniro babona hagati y’amakuru ari Ahaboneka amakuru ku rubuga rwa jw.org n’aboneka mu bindi binyamakuru. Tatiana wo muri Kazakisitani yaravuze ati: “Nishimira kuba nshobora kwiringira amakuru yo kuri jw.org kuko aba yakorewe ubushakashatsi kandi ahuje n’ukuri.” Mushiki wacu wo muri Megizike witwa Alma, yaravuze ati: “Usanga inkuru dusanga mu bindi binyamakuru ari izo kuduca intege ariko iziba ziri Ahaboneka amakuru ku rubuga rwa jw.org zo zidutera inkunga.”

 Ingingo ziri Ahaboneka amakuru ntizihuje n’ukuri gusa ahubwo nanone zikomeza ukwizera. Bernard wo muri Kenya yaravuze ati: “Ingingo ziri Ahaboneka amakuru zituma mbona ko abavandimwe bo hirya no hino ku isi ari umuryango wange, aho baba bari hose. Iyo nsenga mbavuga mu mazina kandi nkavuga n’ibyababayeho.” Mushiki wacu witwa Bybron wo muri Kenya, na we yaravuze ati: “Buri gihe, iyo mbonye ingingo ivuga ko Bibiliya yasohotse mu rurimi runaka biranshimisha cyane, binyereka ko Yehova atarobanura ku butoni.”

Ingingo ziri Ahaboneka amakuru zidufasha gusenga tugusha ku ngingo iyo dusengera abavandimwe na bashiki bacu bugarijwe n’ibibazo hirya no hino ku isi

 Ndetse n’inkuru zivuga ku bavandimwe na bashiki bacu batotezwa zishobora kudutera inkunga. Mushiki wacu witwa Jackline wo muri Kenya yaravuze ati: “Gutekereza ku butwari abavandimwe batotezwa bagaragaza byakomeje ukwizera kwange. Bimfasha kwiga umuco wo kwihangana. Niboneye ukuntu ibintu byoroheje urugero nko gusenga, gusoma Bibiliya no kuririmba ari iby’ingenzi cyane kuko bituma abavandimwe bashikama.”

 Mushiki wacu witwa Beatriz wo muri Kosita Rika akunda cyane inkuru zivuga ibijyanye n’ibiza. Yaravuze ati: “Ingingo ziri Ahaboneka amakuru zamfashije kubona uburyo umuryango wacu wita ku bavandimwe na bashiki bacu mu buryo bwihuse, ukabaha ibyo bakeneye kandi ukabitaho mu buryo bwuje urukundo. Ibyo binyemeza ko ndi mu muryango wa Yehova.”

 Twishimira ko tubona amakuru ahuje n’igihe avuga ku bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi. Kugira ngo ayo makuru aboneke, impano mutanga zo gushyigikira umurimo ukorerwa hirya no hino ku isi zibigiramo uruhare. Inyinshi muri zo zitangwa binyuze ku rubuga rwa donate.pr418.com. Tubashimira ubuntu mugira.