UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA
Bakurikiranye ikoraniro
1 KANAMA 2021
Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020 ntirizibagirana mu mateka, ni ryo koraniro rya mbere ryabaye hifashishijwe interineti. Icyakora abenshi mu bavandimwe bacu bo muri Malawi na Mozambike, bakurikiranye iryo koraniro badakoresheje interineti. Ibyo se byashobotse bite?
Komite y’Inteko Nyobozi y’Abahuzabikorwa hamwe na Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha bemeye ko habaho gahunda yihariye muri Malawi na Mozambike, maze ikoraniro rikanyura kuri radiyo na tereviziyo. Kuki iyo gahunda yihariye yari ikenewe? Malawi ni kimwe mu bihugu bigira interineti ihenze cyane ku isi. Ubwo rero Abahamya bake cyane ni bo bashobora kubona interineti. Umuvandimwe William Chumbi, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Malawi yabisobanuye agira ati: “Gukoresha radiyo na tereviziyo ni bwo buryo bwonyine bwari gukoreshwa kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu babashe gukurikira ikoraniro.” Undi muvandimwe witwa Luka Sibeko, na we uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami muri Malawi yongeyeho ati: “Iyo tutabasha gukoresha radiyo na tereviziyo, Abahamya bake gusa muri Malawi, ni bo bari gukurikira ikoraniro.” Muri Mozambike naho, abavandimwe bake ni bo babasha kubona ibikoresho bya eregitoronike bareberaho ikoraniro no kubona interineti.
Icyakozwe kugira ngo babigereho
Kubera icyorezo cya COVID-19, amateraniro a yacu yari asanzwe anyura kuri za tereviziyo zimwe no kuri radiyo. Abavandimwe bacu bagiye gusaba ba nyiri amaradiyo na tereviziyo ko banyuzaho n’ikoraniro.
Muri Malawi, abavandimwe bahuye n’ikibazo. Ubusanzwe, umukiriya aba yemerewe isaha imwe yo kunyuzaho ikiganiro ke. Ubwo rero ba nyiri amaradiyo na tereviziyo bagize impungenge z’uko ibiganiro birebire byari kurambira ababakurikira. Ariko abavandimwe babasobanuriye ko umurimo wacu ufasha abantu bose. Ndetse ko no mu gihe cya guma mu rugo bakomeje kugeza ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya ku bantu bose, bubafasha kuba abaturage beza no kugira imiryango yishimye. Ba nyiri amaradiyo bamaze gutega amatwi abavandimwe, bemeye gucishaho ikoraniro.
Muri Malawi, ikoraniro ryanyuze kuri radiyo na tereviziyo byumvikana hose mu gihugu kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bakurikiye ikoraniro. Muri Mozambike ho, ikoraniro ryanyuze kuri tereviziyo imwe no ku maradiyo 85.
Muri ibyo bihugu byombi hakoreshejwe amafaranga hafi miriyoni 28 000 000 RWF kugira ngo ikoraniro rinyure kuri tereviziyo, kuri radiyo hakoreshejwe amafaranga agera hafi ku miriyoni 20 000 000 RWF. Ibiciro kuri radiyo biri hagati y’amafaranga 15 000 ku iradiyo yumvikana mu duce duke kugera ku mafaranga 2 800 000 kuri radiyo yumvikana hose mu gihugu.
Abavandimwe bacu bakora uko bashoboye ngo bakoreshe neza impano. Urugero, muri Malawi, abavandimwe bashakishije radiyo na tereviziyo zabagabanyiriza ibiciro kugeza kuri 30%. Ibyo byatumye bazigama amafaranga angana na miriyoni 1 690 000. Muri Mozambike, radiyo na tereviziyo zimwe zemeye kutugabanyiriza ibiciro kuko bazi ko Abahamya ba Yehova ari inyangamugayo kandi bishyura neza.
Bagaragaje ko bashimira
Abavandimwe barashimira cyane kuba barabashije gukurikirana ikoraniro kuri radiyo no kuri tereviziyo. Umusaza w’itorero witwa Patrick, wo muri Malawi, yaravuze ati: “Dushimira cyane abavandimwe bo mu Nteko Nyobozi kubera ukuntu batwitayeho mu buryo bwihariye muri iki gihe k’icyorezo.” Umuvandimwe witwa Isaac, na we wo muri Malawi, yaravuze ati: “Nta bikoresho bya eregitoronike tugira, ubwo rero twishimiye cyane uburyo bwihariye umuryango wacu wateganyije ngo dukurikire ikoraniro kuri radiyo. Ibyo byatumye abagize umuryango wange bose bakurikirana neza ikoraniro. Twiboneye ko iki ari ikimenyetso cy’uko Yehova akunda abagaragu be.”
Hari umubwiriza wo muri Mozambike wateranye ikoraniro bwa mbere mu mwaka wa 2020. Yaravuze ati: “Uburyo bwakoreshejwe bwo kunyuza ikoraniro kuri tereviziyo byanyibukije ko Yehova ari Imana Ishoborabyose. Iki cyorezo nticyamubuza kutugaburira mu buryo bw’umwuka ndetse akabikora turi mu ngo zacu. Niboneye urukundo ruranga abagaragu ba Yehova. Nemera ntashidikanya ko ari idini ry’ukuri.”
Umusaza w’itorero witwa Wyson yaravuze ati: “Nifuza gushimira cyane umugaragu wizerwa ukuntu yatwitayeho muri iki gihe k’icyorezo. Ubu buryo bwakoreshejwe kugira ngo dukurikire ikoraniro kuri radiyo na tereviziyo bwafashije abantu benshi bari mu bihugu bikennye.”
Nanone Komite y’Abahuzabikorwa na Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha bemeye ko ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2021 rizongera kunyura kuri radiyo na tereviziyo mu bice byatoranyijwe. None se amafaranga akoreshwa mu kwishyura radiyo na tereviziyo zinyuraho ikoraniro ava he? Ava mu mpano zo gushyigikira umurimo wo kubwiriza, zimwe muri zo zikaba zitangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.pr418.com. Tubashimira ubuntu mugaragaza mutanga impano.
a Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, Komite y’Abahuzabikorwa yemeye ko amateraniro yajya anyuzwa kuri tereviziyo na radiyo mu duce tumwe na tumwe muri iki gihe k’icyorezo. Ibyo byatumye abantu batabasha kubona interineti ngo bakurikire amateraniro yo kuri JW Stream cyangwa ayo mu matorero yabo bakoresheje terefone, bashobora gukurikira amateraniro. Icyakora iyi gahunda ntiyateganyirijwe abantu bashobora kwifatanya n’itorero ryo mu gace k’iwabo.