Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Guhindura disikuru zo mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020 mu ndimi zitandukanye

Guhindura disikuru zo mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020 mu ndimi zitandukanye

Tariki ya 10 Nyakanga 2020

 Mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2020, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bazakurikira disikuru zo mu ikoraniro ry’iminsi itatu, mu gihe kimwe. Ni ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibaye! Kugira ngo bishoboke, byasabye ko videwo za disikuru zo muri iryo koraniro zihindurwa mu ndimi zirenga 500. Ubusanzwe, gutegura izo disikuru no gutunganya videwo zazo, byashoboraga kumara igihe kigera ku mwaka wose cyangwa kikarenga. Ariko kubera imimerere idasanzwe turimo y’icyorezo cya koronavirusi, abahinduzi babirangije mu gihe kitageze no ku mezi ane.

 Abavandimwe bakora mu Rwego Rushinzwe Umurimo n’urushinzwe kugura ibikoresho ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, bari bafite akazi katoroshye. Urwego Rushinzwe Ubuhinduzi rwasanze abahinduzi benshi bakeneye ibindi bikoresho kugira ngo basohoze neza inshingano yabo, urugero nka mikoro zifite ubushobozi bwo gufata amajwi meza cyane. Abavandimwe bo mu rwego rushinzwe kugura ibikoresho baguze mikoro nk’izo 1.000, bazohereza ahantu hagera kuri 200 abahinduzi bakorera.

 Kubera ko ibyo byashoboraga gutwara amafaranga menshi, abo bavandimwe baguriye mikoro nyinshi icyarimwe, bazohereza ahantu hamwe, ari na ho zavaga zijyanywa aho abahinduzi bakorera hirya no hino ku isi. Kugurira rimwe, byatumye mikoro imwe itangwaho amafaranga agera ku bihumbi 160 (FRW), ushyizemo n’ikiguzi cy’ubwikorezi. Ni ukuvuga ko iyo bagura imwe imwe, bari kongeraho andi agera kuri 20 ku ijana.

 Kugura no kohereza ibyo bikoresho, byose byagombaga gukorwa muri Mata na Gicurasi 2020, kandi ibigo by’ubucuruzi byinshi ntibyari bigikora neza bitewe n’icyorezo. Igishimishije ariko, ni uko mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, ahenshi mu ho abahinduzi bakorera hari hamaze kugezwa ibyo bikoresho.

 Jay Swinney, uhagarariye urwego rushinzwe kugura ibikoresho ku kicaro gikuru, yaravuze ati: “Abavandimwe bireba bo kuri Beteli, bakoranye neza n’abacuruzi kugira ngo iki gikorwa kigende neza. Umwuka wa Yehova ni wo wonyine wadufashije kubikora vuba no kudasesagura impano abavandimwe na bashiki bacu batanga.”

 Nicholas Ahladis, ukora mu Rwego Rushinzwe Ubuhinduzi, yaravuze ati: “Muri ibyo bihe bitari byoroshye, abahinduzi bashimishijwe cyane no kubona ibyo bikoresho. Nubwo batashoboraga kuva aho bari ngo bahure na bagenzi babo, byabafashije gukorana neza mu gihe cyo guhindura, gufata amajwi abatanga disikuru, gufata amajwi abakina firimi n’abaririmbyi, mu ndimi zirenga 500.”

 Iki ni kimwe mu bintu byinshi byakozwe kugira ngo abavandimwe bo hirya no hino ku isi, babashe gukurikira ikoraniro ryo muri uyu mwaka wa 2020, rifite umutwe uvuga ngo: ‘Mwishime buri gihe.’ Impano mutanga mubikuye ku mutima, wenda munyuze kuri donate.pr418.com cyangwa mukoresheje ubundi buryo, ni zo zituma ibintu nk’ibi by’ingenzi bikorwa.