Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Ibikorwa by’ubutabazi 2021—Abavandimwe na bashiki bacu ntibatereranywe

Ibikorwa by’ubutabazi 2021—Abavandimwe na bashiki bacu ntibatereranywe

1 MUTARAMA 2022

 Mu mwaka w’umurimo wa 2021, a isi yari icyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Nk’uko byasobanuwe mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibikorwa by’ubutabazi byakozwe hirya no hino ku isi mu gihe k’icyorezo,” hatanzwe amafaranga menshi cyane mu gufasha abagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo kandi hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi zirenga 950.

 Mu gihe iki cyorezo cyakomezaga kuyogoza isi, ibiza hamwe n’ibindi bikorwa by’abantu byangiza byagize ingaruka ku bavandimwe na bashiki bacu hirya no hino ku isi. Komite y’Abahuzabikorwa y’Inteko Nyobozi yemeje ko hakoreshwa amafaranga angana na miriyoni magana inani na cumi n’imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo ikenda na bitandatu mu bikorwa by’ubutabazi, bafasha abantu bahuye n’ibiza birenga 200 byabaye. Ayo mafaranga yiyongereye ku yari yateganyijwe mu gufasha abagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Reka turebe ukuntu impano mwatanze zakoreshejwe mu gufasha abantu bahuye n’ibiza bibiri biherutse kuba vuba aha.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

 Ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, ikirunga cya Nyiragongo, giherereye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyatangiye kuruka. Amahindure yatembaga ava mu kirunga yangije byinshi, asenya amazu, amashuri n’ibigega by’amazi. Icyakora ayo mahindure si yo yonyine yari ateje ibibazo. Hashize iminsi ikirunga kimaze kuruka, umugi wa Goma wari wuzuye imyuka ishobora kwangiza kubera ivu ryasohokaga muri icyo kirunga kandi hakomeje kumvikana n’indi mitingito. Ibyo byatumye hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye uwo mugi basabwa guhunga bakava muri ako gace. Ababarirwa mu bihumbi amagana bahungiye mu Rwanda.

Ku Nzu y’Ubwami, abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi barimo baratanga igikoma

 Bamwe mu bavanywe mu byabo harimo Abahamya ba Yehova bagera ku 5 000. Bamwe amazu yabo yarasenyutse bitewe n’iruka ry’ikirunga, abandi bamaze guhunga, amazu yabo arasahurwa. Komite Ishinzwe Ubutabazi yo mu Rwanda hamwe n’iyo muri Kongo zafatanyije kwita ku bikorwa by’ubutabazi. Ku birebana n’imwe muri izo komite, ibiro by’ishami byo muri Kongo-Kinshasa byaranditse biti: “Nubwo ibintu bitari bimeze neza mu mugi hari akavuyo, na mbere y’uko abantu batangira guhunga abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi batanze ibyokurya, amazi, ibyo kwiyorosa n’imyenda.” Mu gace kamwe aho abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 2 000 bari bari, abagize iyo komite bashinze amahema, batanga udupfukamunwa kandi basobanurira abantu uko bakwirinda kugira ngo batandura koronavirusi na korera.

Barimo gupima ibiribwa mbere yo kubitanga

 Mu gihe cy’amezi atatu, abavandimwe batanze toni zirenga 6 z’umuceri, toni 6 z’ifu y’ibigori, toni 3 z’amavuta yo guteka na toni 3 z’amazi. Kugira ngo impano zikoreshwe neza, ibiro by’ishami byahisemo ko ibyokurya byinshi bigurirwa muri ako gace aho kugira ngo bitumizwe hanze.

 Mushiki wacu wari ufite inzu nshya maze igasenywa n’amahindure yavaga mu kirunga yaravuze ati: “Twari tubabaye cyane kandi twacitse intege.” Icyakora uwo mushiki wacu n’umuryango we babonye imfashanyo kandi abavandimwe barabahumurije, bakomeza ukwizera kwabo. Nyuma uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Yehova yaradufashije kandi dukomeza kubona iby’ingenzi dukeneye. Twiboneye ko Yehova yikoreye imitwaro yacu kandi atuma irushaho kutworohera.”

Ihungabana ry’ubukungu muri Venezuwela

 Hashize imyaka myinshi igihugu cya Venezuwela gihanganye n’ibibazo by’ubukungu. Abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu babayeho nabi cyane, bafite inzara kandi urugomo rwarushijeho kwiyongera. Kandi rwose, umuryango wa Yehova ntiwigeze ubatererana.

Barimo gupakira imifuka y’umuceri kugira ngo bayohereze mu duce dutandukanye muri Venezuwela

 Mu mwaka w’umurimo ushize, amafaranga arenga miriyari imwe na miriyoni magana atanu na makumyabiri n’imwe yakoreshejwe mu kugura no kohereza ibiribwa n’amasabune ku miryango ikeneye imfashanyo. Ibiro by’ishami byo muri Venezuwela byaranditse biti: “Buri kwezi ntibiba byoroshye, gutwara toni 130 z’ibiribwa mu duce dutandukanye tw’igihugu no kuzigeza ku miryango y’abavandimwe iba ikeneye imfashanyo.” Nanone kugira ngo twizere ko ibyo biribwa bitazangirika, akenshi abavandimwe bohereza ibiribwa bishobora kumara igihe kirekire. Ikindi kandi tugerageza kugura ibiribwa byinshi, igihe biba byeze kuko ari bwo ibiciro biba biri hasi cyane. Nanone tubyohereza dukoresheje uburyo buhendutse cyane.”

Kubera ko lisansi yabuze kandi nta modoka ziboneka, abavandimwe bakiri bato bakora urugendo rw’ibirometero 18 kugenda no kugaruka bashyiriye ibiribwa abagize itorero

 Leonel, uri muri Komite Ishinzwe Ubutabazi muri Venezuwela yishimira cyane iyo nshingano. Yaravuze ati: “Umurimo w’ubutabazi urihariye rwose. Kwifatanya muri uyu murimo byaramfashije cyane, byatumye ntaheranwa n’agahinda igihe umugore wange nakundaga yari amaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19. Mpora mpuze kandi numva mfite agaciro kuko mfasha abavandimwe baba bakeneye kwitabwaho. Ge ubwange niboneye ko Yehova asohoza isezerano rye, ry’uko atazatererana abantu be.”

 Hari umuvandimwe wahawe imfashanyo akaba yarigeze gukora muri Komite Ishinzwe Ubutabazi mu bihe byahise, yaravuze ati: “Noneho ubu ni nge utahiwe. Abavandimwe ntibaduhaye imfashanyo gusa ahubwo baradufashije nge n’umugore wange dukomeza gutuza. Batwitayeho, baraduhumuriza kandi badutera inkunga.”

 Hari igihe ibiza bibanzirizwa n’impuruza ariko akenshi ntibiteguza. Icyakora, akenshi umuryango wa Yehova ugira icyo ukora gutanga ubufasha kandi ukabikora mu buryo bwihuse. Ibyo bigerwaho kubera impano mutanga zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gutanga izo mpano buboneka ku rubuga rwa donate.pr418.com. Turabashimira cyane kubera ubuntu mugaragaza.

a Umwaka w’umurimo wa 2021 watangiye ku itariki ya 1 Nzeri 2020, urangira ku itariki ya 31 Kanama 2021.