Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Ibikorwa by’ubutabazi 2022—Uko Abavandimwe bagaragarizanya urukundo

Ibikorwa by’ubutabazi 2022—Uko Abavandimwe bagaragarizanya urukundo

1 MUTARAMA 2023

 Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe hirya no hino ku si, hari kuba higanje intambara, imitingito, ibyorezo by’indwara n’ibindi “bintu biteye ubwoba” (Luka 21:10, 11). No mu mwaka w’umurimo wa 2022, a ubwo buhanuzi bwakomeje gusohora. Urugero, intambara yo muri Ukraine irakomeje kandi igira ingaruka zikomeye ku bantu babarirwa muri za miliyoni. Abantu benshi bo hirya no hino ku isi baracyahanganye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Nanone, abantu benshi bagezweho n’ibiza hakubiyemo umutingito wo muri Hayiti, inkubi y’umuyaga yibasiye Amerika yo Hagati, Filipine n’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Afurika. Abahamya ba Yehova bafashije bate abagezweho n’ibyo biza?

 Mu mwaka w’umurimo wa 2022, umuryango wacu wafashije abantu bagezweho n’ibiza bibarirwa muri 200. Muri ibyo bikorwa umuryango wacu wakoresheje amafaranga arenga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Reka turebe uko impano zakoreshejwe mu gufasha abagezweho n’ibiza ahantu habiri.

Imitingito yo muri Hayiti

 Ku itariki ya 14 Kanama 2021, umutingito ukaze wari ku gipimo cya 7,2 wibasiye amajyepfo ya Hayiti. Ikibabaje ni uko uwo mutingito wahitanye bashiki bacu babiri n’umuvandimwe umwe. Abarokotse uwo mutingito bari bahanganye n’ibibazo bikomeye kandi bakeneye guhumurizwa. Umuvandimwe witwa Stephane yaravuze ati: “Mu mujyi hapfuye abantu benshi ku buryo buri cyumweru wabonaga abantu benshi bajya gushyingura, ibyo byamaze igihe kirenga amezi abiri.” Undi muvandimwe witwa Éliézer, yagize ati: “Abahamya benshi ntibari bafite aho kuba, imyambaro, inkweto n’ibindi bintu by’ibanze bikenerwa mu buzima. Abantu bamaze amezi menshi bafite ubwoba baterwaga n’indi mitingito mito yakurikiyeho.”

 Umuryango wacu wari witeguye kugira icyo ukora. Ibiro by’Ishami byo muri Hayiti byatanze toni zirenga 53 z’ibiribwa, amahema, matora na sharijeri za telefone zikoresha imirasire y’izuba. Nanone mu mwaka w’umurimo wa 2022, hubatswe cyangwa hasanwa amazu arenga 100. Ibyo bikorwa by’ubutabazi byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe.

Muri Hayiti, hatangwa ibiribwa

 Abavandimwe na bashiki bacu bishimira cyane ubufasha bahawe. Lorette yagize ati: “Umutingito washenye burundu inzu yacu n’ibikorwa byacu by’ubucuruzi. Nta byokurya twari dusigaranye. Ariko umuryango wa Yehova waradufashije uduha ibyo twari dukeneye byose.” Micheline yagize ati: “Umutingito washenye inzu njye n’abahungu banjye babiri twabagamo. Nta cyo nashoboraga gukora uretse gusenga Yehova musaba kudufasha kandi yashubije isengesho ryanjye akoresheje umuryango we. Ubu twabonye inzu nziza tubamo. Niyemeje gukora uko nshoboye kose ngo ngaragaze ko nshimira Yehova.”

 Ibikorwa by’ubutabazi umuryango wacu ukora abategetsi nabo barabibona. Umuyobozi w’inzu mberabyombi yo mu mujyi wa L’Asile yaravuze ati: “Ndabashimira ukuntu mwaje gufasha abantu mu buryo bwihuse. Nanone mbashimira uko mwubaha abayobozi. Nshimishwa no kubona ko mukora ibikorwa byiza mutagamije kubona amafaranga, ahubwo mugamije gufasha abantu. Ibyo mukora mubiterwa n’urukundo.”

Inkubi y’umuyaga yiswe Ana yibasiye Malawi na Mozambike

 Ku itariki ya 24 Mutarama 2022, inkubi y’umuyaga yiswe Ana yateje inkangu muri Mozambike ikomereza mu burengerazuba igana muri Malawi. Iyo nkubi y’umuyaga yarimo imvura nyinshi n’imiyaga ikomeye cyane. Uwo muyaga wari ku muvuduko w’ibilometero 100 ku isaha. Yagushije insinga z’amashanyarazi, ibiraro birasenyuka kandi yateje imyuzure myinshi cyane.

 Iyo nkubi y’umuyaga yagize ingaruka ku Bahamya barenga 30.000 bo muri Malawi na Mozambike. Umuvandimwe witwa Charles, wari mu bashinzwe ibikorwa bw’ubutabazi, yaravuze ati: “Igihe nabonaga ukuntu abavandimwe bababaye n’ukuntu batakaje ibintu byinshi, byarambabaje cyane.” Ikibabaje kurushaho ni uko imirima yabo n’imyaka bari barahinze byatwawe n’imyuzure. Abenshi amazu yabo yarasenyutse. Ikibabaje ni uko hari umuvandimwe wapfushije umugore we n’abakobwa be babiri, igihe ubwato barimo bahunga bwarohamaga mu mazi.

Muri Mozambike, inzu y’umuryango w’Abahamya ba Yehova yangiritse

Inzu yongeye kubakwa bundi bushya

 Iyo nkubi y’umuyaga yari iteye ubwoba. Abagize umuryango wa Sengeredo batuye mu gace ka Nchalo muri Malawi, mu masaa saba z’ijoro, bagiye kumva bumva urusaku rw’amazi menshi. Hari imigezi ibiri yari yuzuye. Umuvandimwe Sengeredo yafashe umwanzuro w’uko bagombaga kuva mu nzu. Bafashe umwanzuro mwiza, kuko nyuma yaho gato umwuzure washenye inzu yabo. Bimwe mu byo bari batunze byatwawe n’amazi ibindi birangirika. Abagize uwo muryango bafashe umwanzuro wo guhungira ku Nzu y’Ubwami. Ubusanzwe bakoresha iminota 30 bagenda n’amaguru, ariko ubu bwo bakoresheje amasaha abiri. Bahageze batose cyane kandi bananiwe, ariko bari bazima.

 Ibiro by’ishami byo muri Malawi n’ibyo muri Mozambike byahise bitangira imirimo y’ubutabazi. Byasabye Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero kugenzura ibyo abavandimwe bagezweho n’ibiza bakeneye, bakabatera inkunga kandi bakabahumuriza. Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi nyinshi, kugira ngo zigenzure imirimo y’ubutabazi kandi zihutire gufasha abavandimwe kubona ibiribwa n’ibindi bintu by’ibanze bakenera. Hakoreshejwe amafaranga y’amanyarwanda arenga miliyoni 34 mu bikorwa byo gufasha abantu bagezweho n’ibiza n’arenga miliyoni 318 mu gusana no kongera kubaka amazu yasenyutse.

 Komite Zishinzwe Ubutabazi zakoresheje neza amafaranga yari agenewe ibyo bikorwa, bikaba byari ingenzi cyane bitewe n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro. Urugero, mu mezi arindwi ya mbere y’ibikorwa by’ubutabazi, igiciro cy’ifu y’ibigori, akaba ari na cyo kiribwa cy’ibanze muri Malawi, cyiyongereye ku kigero cya 70 ku ijana. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na byo byarazamutse. Mu rwego rwo gucunga neza no kuzigama amafaranga, abavandimwe baguraga ibiribwa n’ibikoresho by’ubwubatsi ku bacuruzi bo muri ako gace kandi bakagura byinshi. Ibyo byatumaga babagabanyiriza igiciro kandi hagakoreshwa amafaranga make mu gutwara ibyaguzwe.

 Abagaragu ba Yehova bishimiye cyane ibyo bikorwa by’ubutabazi. Umuvandimwe witwa Felisberto wo muri Mozambike, yaravuze ati: “Sinigeze mbona umuryango runaka ukora ibintu byinshi nk’ibi. Urugero nko gutanga ibikoresho by’ubwubatsi, kubakira abantu, kubazanira ibyo bakeneye, gutanga ibiribwa, n’amabwiriza arangwa n’urukundo. Ibi bikorwa byagaragaje urukundo rwa kivandimwe Yesu yavuze muri Yohana 13:34, 35.” Mushiki wacu w’umupfakazi witwa Ester wo muri Malawi, ufite inzu yasenyutse, yaravuze ati: “Nari nihebye kuko nta bushobozi nari mfite bwo kubaka indi nzu. Ubwo rero igihe abavandimwe bazaga kunyubakira indi nzu, icyo gihe numvaga nsa n’uwageze muri Paradizo.”

 Uko tugenda twegereza isi nshya twasezeranyijwe, twiteze ko hazabaho n’ibindi biza bikomeye kurushaho (Matayo 24:7, 8). Ariko rwose turabashimira, kubera impano mutanga mubikuye ku mutima. Twizeye ko Yehova azakomeza gufasha abagaragu be. Ku rubuga rwa donate.pr418.com, haboneka uburyo butandukanye bwo gutanga impano. Tubashimira uburyo mugira ubuntu.

a Umwaka w’umurimo w’umwaka wa 2022 watangiye ku itariki ya 1 Nzeri 2021, urangira ku itariki ya 31 Kanama 2022.