UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA
Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye bigirira akamaro abantu benshi
1 WERURWE 2021
Amakipi y’ubuhinduzi ahoraho arenga 60 ku ijana ntakorera ku biro by’amashami, ahubwo akorera ku biro by’ubuhinduzi byitaruye. Kuki gukorera ku biro by’ubuhinduzi byitaruye ari byo byiza? Ni ibihe bikoresho abahinduzi bakenera kugira ngo bakore neza? Aho ibyo biro biherereye hagira uruhe ruhare mu kazi k’abahinduzi?
Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye bituma abahinduzi baba mu gace kavugwamo ururimi abahinduzi bahindura. Karin ahindura mu Kidage cyo mu majyaruguru. Yaravuze ati: “Kuva ibiro by’ubuhinduzi byakwimukira mu gace ka Cuauhtémoc, Chihuahua, mu mugi wa Mexico, buri gihe tuvuga Ikidage cyo mu majyaruguru twaba turi hamwe n’abahinduzi bagenzi bacu, turi mu murimo wo kubwiriza, cyangwa twagiye guhaha. Urwo rurimi ni rwo duhora twumva. Twumva uko abantu bakoresha inshoberamahanga twaherukaga kumva kera, kandi tugakomeza kumva uko abantu bavuga ururimi rwacu mu buzima bwa buri munsi.”
James uhindura mu rurimi rw’Igifurafura ruvugwa muri Gana, yavuze ko ajya akumbura gusabana n’abavandimwe bakorera ku biro by’ishami. Ariko yongeyeho ati: “Nkunda gukorera ku biro by’ubuhinduzi byitaruye. Kubwiriza abantu bavuga uru rurimi, nkareba uko bakira ubutumwa bwiza, biranshimisha cyane.”
Ni iki abavandimwe bashingiraho kugira ngo bahitemo aho Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye bizakorera? Joseph ukora mu rwego rushinzwe Ibishushanyo mbonera n’Ubwubatsi ku isi hose rukorera ku kicaro gikuru i Warwick muri leta ya New York, muri Amerika, yaravuze ati: “Kimwe mu bibazo duhura na byo, ni uko mu duce tumwe na tumwe hataboneka umuriro w’amashanyarazi uhagije, amazi meza cyangwa interineti kugira ngo abahinduzi bashobore kohererezwa ibyo bagomba guhindura. Ubwo rero iyo tugiye gushyiraho ibiro by’ubuhinduzi byitaruye, dutekereza ku duce dutandukanye urwo rurimi ruvugwamo.”
Muri rusange, ibitworohera kandi bidahenze, ni ukubishyira ku Nzu y’Amakoraniro, ku Nzu y’Ubwami cyangwa ku nzu y’abamisiyonari byo muri ako gace, hanyuma abahinduzi bakajya bakora bataha. Iyo muri ako gace ayo mazu adahari, abavandimwe bahabwa uburenganzira bwo kugura amazu, abahinduzi bakayabamo kandi bakayakoreramo. Iyo hagize ibihinduka, ayo mazu barayagurisha, amafaranga agakoreshwa bashyiraho ibindi biro by’ubuhinduzi, bikenewe ahandi.
Ibikoresho biba bikenewe
Mu mwaka w’umurimo wa 2020, hakoreshejwe amafaranga asaga miriyari 12 RWF kugira ngo ibiro by’ubuhinduzi byitaruye bikomeze gukora neza. Abahinduzi baba bakeneye mudasobwa, porogaramu zikoreshwa mu buhinduzi, ibikoresho byo gufata amajwi, interineti n’ibindi by’ibanze. Urugero, kugira ngo mudasobwa y’umuntu umwe ibe ikora neza, bisaba amafaranga asaga ibihumbi 730 RWF. Muri za mudasobwa haba harimo amaporogaramu yaguzwe hamwe n’indi porogaramu ifasha abahinduzi mu kazi kabo (Watchtower Translation System).
Nanone abahinduzi bahabwa ibikoresho bibafasha gufatira amajwi mu biro byabo. Ibyo bikoresho byagize akamaro cyane igihe hateraga icyorezo cya COVID-19, kubera ko abahinduzi benshi batwaye ibyo bikoresho mu rugo bakomeza gufata amajwi y’ibyo bahinduye n’amavidewo.
Nanone abavoronteri bo muri ako gace akenshi bafasha abahinduzi kunonosora ibyo bahinduye no kwita ku mazu bakoreramo. Cirstin ukorera ku biro by’ubuhinduzi byitaruye bihindura mu rurimi bw’ikinyafurikansi mu mugi wa Cape Town, muri Afurika y’Epfo, yaravuze ati: “Ababwiriza benshi n’abapayiniya b’igihe cyose, baza kudufasha.”
Abo bavoronteri bishimira akazi bakora. Hari mushiki wacu wavuze ko gufasha ku biro by’ubuhinduzi byitaruye bimutera inkunga. Nanone hari abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace, baza bakabafata amajwi. Juana uhindura mu rurimi rw’Igitotonaki ku biro by’ubuhinduzi byo mu gace ka Veracruz, mu mugi wa Mexico, yaravuze ati: “Kuba turi hafi y’aho urwo rurimi ruvugwa, byorohera abavandimwe na bashiki bacu benshi kuza tukabafata amajwi.”
Ariko se ibiro by’ubuhinduzi byitaruye hari icyo byafashije mu murimo w’ubuhinduzi? Abantu benshi basoma ibitabo byacu bavuga ko byagize akamaro cyane. Cédric uhindura mu rurimi rw’Igikongo ruvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yaravuze ati: “Hari abavandimwe na bashiki bacu bakundaga kuvuga ko ururimi duhinduramo ari ‘Igikongo cyo mu bitabo byacu,’ bitewe n’uko rwari rutandukanye n’uko abantu basanzwe baruvuga. Ariko ubu basigaye bavuga ko ibitabo byacu byumvikana. Ni ukuvuga ko bikoresha Igikongo kivugwa mu buzima bwa buri munsi.”
Andile wo muri Afurika y’Epfo uhindura mu rurimi rw’Ikizosa na we yavuze ibintu nk’ibyo. Yaravuze ati: “Abantu benshi batubwira ko uburyo twahinduragamo bwahindutse. “Ndetse n’abana bakundaga gusoma Umunara w’Umurinzi w’Icyongereza, basigaye basoma uw’Ikizosa. Nanone by’umwihariko bakunda Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Kizosa, kubera ko ikoresha imvugo yo mu buzima busanzwe.
Amafaranga yose akoreshwa mu gushyiraho ibiro by’ubuhinduzi byitaruye, kubyitaho no kwita ku bakozi babikoreramo, aturuka mu mpano zitangwa ku bushake zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, hakubiyemo n’izitangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.pr418.com.