Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Imfashanyigisho ya Bibiliya yihariye

Imfashanyigisho ya Bibiliya yihariye

1 Mata 2022

 Muri Mutarama 2021, Inteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse imfashanyigisho nshya ya Bibiliya yitwa Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. a None se iryo tangazo waryakiriye ute? Matthew wo muri Kanada, yaravuze ati: “Narishimye cyane, kandi narushijeho kwishima igihe numvaga disikuru nkanareba za videwo zavugaga uko iki gitabo cyateguwe n’uko abandi babanje kukigerageza. Si nge uzarota nkibonye kandi ngatangira kugikoresha.”

 Igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose kigaragaza uburyo bushya bwo kwigisha abantu Bibiliya. Icyakora, iryo si ryo tandukaniro ryonyine riri hagati y’icyo gitabo n’ibindi bikoresho twakoreshaga mbere twigisha abantu Bibiliya. Niba warabonye igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose gicapye, ushobora kuba warahise wibonera ko gitandukanye n’ibindi. Reka turebe uko iki gitabo cyakozwe kugira ngo turusheho kumva impamvu gitandukanye n’ibindi.

Igitabo gishya gitandukanye n’ibindi

 Impapuro zikomeye. Kuki iki ari ikintu cy’ingenzi? Igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose gifite amafoto arenga 600, akaba akubye hafi inshuro icumi ari mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Muri iki gitabo gishya kuri buri paji hari umwanya utanditseho. Ibyo bintu uko ari bibiri byatumye havuka ikibazo: Iyo urupapuro rworoshye cyane rurabonerana bigatuma amafoto yo ku ipaji ikurikira agaragara. Ni yo mpamvu abavandimwe bo mu Rwego Rushinzwe Amacapiro rukorera i Wallkill muri New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagerageje ubwoko bune bw’impapuro zikoreshwa mu macapiro yacu. Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi yagiye isuzuma buri rupapuro maze ihitamo urutabonerana kuruta izindi. Nubwo igiciro cy’izo mpapuro kiyongereyeho 16 ku ijana ugereranyije n’izo twakoreshaga ku bindi bitabo, izo mpapuro zituma umwigishwa asoma igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, amafoto yo ku ipaji ikurikira atamubangamiye.

Ipaje igaragaza impapuro zo mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.

 Igifubiko kiramba. Igitabo gishya gifite igifubiko gitandukanye n’ibindi bitabo twagiye dukora kuko cyo gikozwe mu buryo bwihariye ku buryo kidapfa kwangirika. Icyo gifubiko gikoze ku buryo ifoto yo ku gifubiko igaragara neza cyane. Nanone icyo gifubiko kirinda igitabo ku buryo kidasaza vuba. Icyakora igiciro cy’icyo gifubiko gikubye inshuro eshanu ik’ibindi bifubiko. Ibyo rero byatumye ibiro by’amashami bitandukanye bikorana kugira ngo icyo gifubiko tukibone ku giciro cyo hasi.

Kongera ku gifubiko agashashi kakirinda

 Kuki twahisemo iki gifubiko gihenze? Umuvandimwe ukora mu Rwego Rushinzwe Amacapiro yabisobanuye agira ati: “Twiteze ko iki gitabo kizakoreshwa igihe kirekire, ubwo rero twifuza ko cyazakomeza kugaragara neza, nubwo cyaba kimaze igihe gikoreshwa.” Eduardo, ukora mu icapiro ryo muri Burezili, yaravuze ati: “Dushimishwa cyane n’uko umuryango wacu wakoresheje ibikoresho byiza kugira ngo iki gitabo kibe gisa neza, gishobora kuramba kandi kugikoresha byorohe. Ibyo byose byakozwe ari na ko bakoresha neza impano zitangwa.”

Gucapa mu gihe k’icyorezo cya COVID-19

 Muri Werurwe 2021, ni bwo twatangiye gucapa Igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Icyo gihe ntibyari byoroshye kuko twari mu gihe k’icyorezo cya COVID-19. Byari bigoye ko amacapiro yacu abona abayakoramo, kubera ko Beteli zari ziri muri gahunda ya guma mu rugo. Bityo rero ababagamo ntibari bahagije kandi ntibashoboraga gutumira abavandimwe bakora bataha ngo baze muri Beteli. Ibyo byatumye hari amacapiro abura abakozi bahagije, andi na yo afunga by’agateganyo bitewe n’amabwiriza ya Leta.

 Izo nzitizi twazikemuye dute? Igihe amacapiro yatangiraga gukora, abavandimwe na bashiki bacu bakora mu zindi nzego z’imirimo boherejwe gufasha mu icapiro. Joel ukora mu Rwego Rushinzwe Amacapiro yaravuze ati: “Kwitanga kwabo no kuba bari biteguye kwiga ibintu bishya byaradufashije bituma turangiza imirimo yose yari iteganyijwe.”

 Nubwo twari duhanganye n’izo nzitizi twabashije gucapa kopi z’igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose zibarirwa muri za miriyoni. Kugira ngo ibyo tubigeraho, twari dukeneye ibikoresho bitandukanye, urugero nk’udushashi bomeka ku bifubiko, impapuro, wino, kore n’ibindi. Tugitangira gucapa, mu mezi atanu gusa twari tumaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari ebyiri na miriyoni magana atatu. Kugira ngo dukoreshe neza amafaranga, twagombaga gucapa gusa umubare w’ibitabo amatorero akeneye.

“Cyakoranywe ubuhanga”

 Ababwiriza n’abo bigisha Bibiliya bakiriye bate iki gitabo? Umuvandimwe wo muri Ositaraliya witwa Paul yaravuze ati: Kwigisha umuntu Bibiliya nkoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose biranshimisha cyane. Uko iki gitabo gikoze birashishikaje kandi gituma abantu baganira. Gikoze ku buryo kirimo ibisobanuro byumvikana, ibibazo bituma umuntu avuga ibyo atekereza, videwo, amafoto, imbonerahamwe n’intego uwiga Bibiliya yakwishyiriraho. Cyakoranywe ubuhanga ku buryo gituma nange nonosora uko nigisha.”

 Umuntu wiga Bibiliya utuye muri Amerika, yaravuze ati: “Iki gitabo gishya ndagikunda cyane. Amafoto arimo amfasha gusobanukirwa ingingo zijyanye na yo. Videwo ziranshimisha kuko zituma menya icyo nkwiriye gukora.” Uyu mwigishwa wa Bibiliya yiga kabiri mu cyumweru kandi ajya mu materaniro buri gihe.

 Mu ndimi zitandukanye haracyakenewe gucapwa kopi zibarirwa muri za miriyoni z’igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Kugeza ubu Inteko Nyobozi yemeye ko icyo gitabo gisohoka mu ndimi zigera kuri 710. Izo zikaba zirengaho indimi 340 ku zo yari yemeye ko igitabo Icyo Bibiliya Itwigisha cyasohokamo.

 Amafaranga yo gucapa icyo gitabo ava he? Aturuka mu mpano zo gushyigikira umurimo ukorerwa hirya no hino ku isi. Inyinshi muri zo zikaba zitangwa hifashishijwe urubuga rwa donate.pr418.com. Tubashimira ubuntu mugira, mugashyigikira umurimo wo gusohora imfashanyigisho za Bibiliya, zifasha abantu kumenya ibyerekeye Yehova no ‘kwishimira ubuzima iteka ryose.’—Zaburi 22:26.

a Batangaje ko icyo gitabo cyasohotse mu kiganiro cyanyuze kuri tereviziyo ya JW cyavugaga ku nama ngarukamwaka.