Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Indirimbo zituma turushaho kuba inshuti za Yehova

Indirimbo zituma turushaho kuba inshuti za Yehova

1 UGUSHYINGO 2021

 Umuziki ni impano nziza ituruka kuri Yehova. Ushobora guhindura ibitekerezo byacu, uko twiyumva kandi ukadushishikariza kugira icyo dukora. Ibyo ni na ko bimeze ku ndirimbo zacu zisanzwe. Icyakora zo zishobora gutuma turushaho kuba inshuti za Yehova.

 Kuva mu mwaka wa 2014 hamaze gukorwa indirimbo zisanzwe zisaga 70, kandi byibuze imwe muri zo ishobora kuboneka mu ndimi zisaga 500. Icyakora ushobora kwibaza uti: ‘Ni bande bakora izo ndirimbo kandi se zikorwa zite?’

Reka turebe uko zikorwa

 Indirimbo zisanzwe zikorwa n’ikipe igizwe n’abavandimwe na bashiki bacu bakora umuziki. Bakorana n’urwego rushinzwe amajwi n’amashusho ruyoborwa na Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha y’Inteko Nyobozi. Iyo kipe igizwe n’abavandimwe na bashiki bacu 13. Abo bavandimwe bafasha mu kwandika indirimbo, gukora umuziki, gupanga gahunda y’uko zizakorwa n’indi mirimo ijyanye no gukora indirimbo. Nanone Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha yemeye ko hashyirwaho abavoronteri bo hirya no hino ku isi bakorera mu ngo zabo, bagafasha mu bijyanye n’indirimbo harimo abandika indirimbo, abacuranga n’abaririmba. Abo bavandimwe na bashiki bacu bakoresha impano zabo kandi ntibaba bashaka kumenyekana bitewe n’ibyo bakora.

 Indirimbo isanzwe ikorwa ite? Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha ibanza guhitamo umurongo fatizo w’Ibyanditswe iyo ndirimbo izaba ishingiyeho n’ibyiyumvo bizaba biyirimo. Nyuma yaho ikipe ishinzwe umuziki itoranya abazahanga iyo ndirimbo bakandika n’amagambo yayo. Bategura amajwi y’agateganyo. Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha isuzuma ayo majwi kandi ikaba yababwira ibyo banonosora. Nyuma yaho ikipe ishinzwe umuziki igira icyo ihindura ku ndirimbo kandi igafata amajwi n’amashusho ya nyuma. Izo ndirimbo bazifatira ahantu hatandukanye, harimo izifatirwa kuri Beteli cyangwa mu masitidiyo yo mu ngo z’abavandimwe.

 Abavandimwe na bashiki bacu bakoresha porogaramu zitandukanye za mudasobwa kugira ngo bandike kandi bafate amajwi indirimbo zisanzwe. Nanone kandi bibasaba gukoresha ibikoresho bitandukanye urugero ibikoresho by’umuziki, ibyuma bivanga amajwi, indangururamajwi, ibiyungurura amajwi na za mikoro. Buri mikoro igura amafaranga ari hagati ya 99 000 RWF na 994 000 RWF. Mu mwaka wa 2020, hakoreshejwe amafaranga agera kuri 115 339 000 RWF hagurwa ibikoresho byo gufata amajwi y’indirimbo.

 Hakorwa iki ngo impano zikoreshwe neza? Aho kugira ngo dukoreshe itsinda rinini ry’abaririmbyi kuri beteli duhitamo gukoresha abavoronteri baririmbira mu rugo. Nanone, aho kugira ngo bafate amajwi abantu benshi icyarimwe, akenshi abavandimwe bandika indirimbo n’abakora umuziki, babikora bifashishije porogaramu za mudasobwa zikora amajwi atandukanye icyarimwe.

“Izo ndirimbo zatumye ukwizera kwange gukomera”

 Abavandimwe na bashiki bacu bakunda gutega amatwi indirimbo zisanzwe. Tara, utuye mu Budage yaravuze ati: “Indirimbo zisanzwe zimfasha gutuza iyo mpangayitse. Kuzumva mu rurimi rwange kavukire bituma numva ari nk’aho Yehova ampobeye.” Umuvandimwe wo muri Kazakisitani witwa Dmitry yaravuze ati: “Nishimira kumva izo ndirimbo kuko mba ntahangayikishijwe n’uko zinyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya. Ikiruta byose izo ndirimbo zituma ndushaho kuba inshuti ya Yehova.”

 Delia, wo muri Afurika y’Epfo yavuze ukuntu abona indirimbo zisanzwe agira ati: “Izo ndirimbo zatumye ukwizera kwange gukomera. Iyo nacitse intege cyangwa mpanganye n’ibibazo, buri gihe haba hari indirimbo ihuje nezaneza n’imimerere ndimo. Akenshi gutega amatwi iyo ndirimbo biba bihagije ku buryo bimfasha kumererwa neza.”

 Zimwe muri izo ndirimbo zarakunzwe cyane. Lerato, wo muri Afurika y’Epfo yaravuze ati: “Indirimbo ivuga ngo ‘Isi nshya iri hafi’ n’ivuga ngo ‘Paradizo iri hafi’ zituma ntekereza ndimo nakira mama yazutse. Buri gihe iyo numva izo ndirimbo, mpita mbona mama arimo aza ansanga arambuye amaboko ngo ampobere.”

 Hari indirimbo isanzwe yafashije by’umwihariko umukobwa w’imyaka 16 wo muri Siri Lanka. Yaravuze ati: “Mwarimu utwigisha siyansi yambwiye nabi imbere y’abandi banyeshuri anziza ko ndi Umuhamya wa Yehova. Ubwoba bwaranyishe mbura icyo mvuga. Ngeze mu rugo mama yanteye inkunga yo gutega amatwi indirimbo isanzwe ivuga ngo: ‘Jya wiyigisha.’ Iyo ndirimbo yamfashije kumenya agaciro ko gukora ubushakashatsi no gutegura icyo navuga. Umunsi ukurikiyeho naganiriye na mwarimu, yanteze amatwi kandi ambwira ko ashimishijwe no kumenya ibyo Abahamya ba Yehova bizera. Nshimira umuryango wa Yehova waduteguriye indirimbo zidutera inkunga.”

 None se amafaranga yo gukora izo ndirimbo avahe? Aturuka mu mpano zo gushyigikira umurimo ukorerwa hirya no hino ku isi. Inyinshi muri zo zikaba zitangwa hifashishijwe urubuga rwa donate.pr418.com. Tubashimira cyane ubuntu mugira.