Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Inyubako zihesha ikuzo Umwigisha wacu Mukuru

Inyubako zihesha ikuzo Umwigisha wacu Mukuru

1 NYAKANGA 2023

 Yehova akunda kwigisha abagaragu be. Ni yo mpamvu umuryango we washyizeho amashuri menshi, ahugura abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano zabo. Rimwe muri ayo mashuri ni Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami (SKE). Mu myaka ya vuba aha, umuryango wa Yehova ntiwitaye ku nyigisho zigishwa muri ayo mashuri gusa, ahubwo nanone witaye cyane ku nyubako ziberamo ayo mashuri. Intego y’ibanze ni ugutuma abanyeshuri biga neza kandi n’abarimu gutanga amasomo bikaborohera. None se ni mu buhe buryo impano utanga zidufasha kugera kuri iyo ntego?

Kwakira abanyeshuri benshi kandi bakigira ahantu heza

 Mu myaka myinshi ishize amashuri y’umuryango wacu yaberaga mu Mazu y’Ubwami cyangwa ku Mazu y’Amakoraniro. None se kuki muri iki gihe turi kubaka amazu mashya cyangwa tukavugurura ayari asanzwe, kugira ngo ajye aberamo amashuri y’umuryango wacu gusa? Reka turebe impamvu eshatu.

 Hakenewe ubufasha. Umuvandimwe Christopher Mavor, ufasha Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo, yaravuze ati: “Ibiro by’amashami byatubwiye ko bikeneye abavandimwe benshi kugira ngo bafashe mu ifasi. Urugero, mu mwaka wa 2019, ibiro by’ishami byo muri Burezili byavuze ko byari bikeneye byibura abanyeshuri barangije Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami bagera ku 7. 600, kugira ngo bafashe kubwiriza mu ifasi ya byo.” Ibiro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byavuze ko bikeneye abapayiniya b’inararibonye, kugira ngo batoze abandi kubwiriza mu mijyi minini, ku byambu no muri za gereza. Nanone bikeneye abavandimwe bo gufasha Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi mu Gihugu na Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Kandi abarangije Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami nibo bashobara kubafasha.

 Abanyeshuri benshi. Ibiro by’amashami byinshi byakiriye fomu nyinshi z’abavandimwe na bashiki bacu ziruta izo byari bisanzwe byakira. Urugero, ibiro by’ishami byo muri Burezili byakiriye fomu z’abifuza kwiga Ishuri ry’Ababwiza b’Ubwami, zigera ku 2.500 mu mwaka umwe gusa. Icyakora kubera ko nta nyubako zihagije zo kuberamo iryo shuri zari zihari, hize abanyeshuri bagera kuri 950 bonyine.

 Amacumbi meza. Iyo amashuri abereye ku Nzu y’Ubwami cyangwa ku Nzu y’Amakoraniro, inshuro nyinshi abanyeshuri bacumbikirwa mu ngo z’abavandimwe na bashiki bacu bo hafi aho. Iyo gahunda iba nziza, iyo ibereye ahantu bagira amashuri macye buri mwaka. Icyakora mu bihugu bigira amashuri menshi, bishobora kutorohera ababwiriza kwakira abanyeshuri amezi menshi buri mwaka. Ni yo mpamvu hashatswe inyubako, zigirwa amacumbi y’abanyeshuri gusa.

 Inyubako zirimo ishuri rimwe, amacumbi y’abanyeshuri bagera kuri 30 n’abarimu n’izikorerwamo ibindi bintu bitandukanye, zishobora gutwara amadolari ya Amerika atari macye, bitewe n’aho ziherereye cyangwa ibindi bintu bitandukanye.

Bimwe mu bigize inyubako ziberamo amashuri.

 Amashuri ashyirwa ahantu hatuje mu nkengero z’umujyi munini ariko nanone kuhagera bikaba byoroshye. Nanone kandi bareba niba aho hantu hari umubare w’ababwiriza uhagije ku buryo bazajya bafasha mu mirimo ihakorerwa no kwita kuri izo nyubako no ku bikoresho bizirimo.

 Inyubako z’amashuri ziba zifite isomero, aho kwigira, mudasobwa, imashini icapa impapuro n’ibindi bikoresho. Inshuro nyinshi haba hari n’icyumba cyo kuriramo, ku buryo abanyeshuri n’abarimu bafatira amafunguro hamwe. Nanone hateganywa umwanya wakorerwamo siporo kandi abantu bakaba baharuhukira.

 Icyumba cyo kwigiramo na cyo cyitabwaho mu buryo bwihariye. Umuvandimwe Troy, ukora mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi rukorera ku Cyicaro Gikuru i Warwick muri New York, yaravuze ati: “Dukorana n’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi kugira ngo rudufashe gukora ibishushanyo mbonera by’amashuri azatuma abanyeshuri biga neza. Abavandimwe bakora muri urwo rwego baduha amabwiriza arebana n’uko amashuri azaba angana, amatara tuzashyiramo n’ibikoresho by’amajwi n’amashusho bikenewe.” Umwarimu mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami muri Hongiriya witwa Zoltán, yagize icyo avuga ku byuma by’amajwi bishyirwa mu mashuri, agira ati: “Tugitangira nta mikoro twari dufite. Ubwo rero twasabaga abanyeshuri kuvuga cyane. Ariko ubu kuri buri ntebe haba hari mikoro. Rwose icyo kibazo cyarakemutse.”

“Abashyitsi bihariye ba Yehova”

 None se kuba izo nyubako zararushijeho kwitabwaho byafashije bite abarimu n’abanyeshuri? Umunyeshuri witwa Angela, wigiye Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami i Palm Coast muri leta ya Florida muri Amerika, yaravuze ati: “Ni ahantu hatuje. Ubona ibintu byose barabikoze babanje kubitekerezaho. Iyo urebye ukuntu ishuri riteye n’ibyumba byo kuraramo, ubona ko byubatse mu buryo bifasha abanyeshuri gukurikira amasomo neza.” Umwarimu mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami wo muri Hongiriya witwa Csaba, yishimira uburyo abanyeshuri n’abarimu bafatira amafunguro hamwe. Yagize icyo abivugaho agira ati: “Inshuro nyinshi bituma abanyeshuri birekura bakatubwira ibyababayeho. Ibyo bituma turushaho kumenya neza abanyeshuri. Kandi bituma tubona uko duhuza ibyo tubigisha n’ibyo baba bakeneye.”

 Abarimu n’abanyeshuri babona ko izo nyubako ari impano zituruka kuri Yehova, we ‘Mwigisha Mukuru’ (Yesaya 30:20, 21). Mushiki wacu wo muri Filipine wigiye Ishuri rw’Ababwiriza b’Ubwami mu nyubako zahariwe amashuri, yaravuze ati: “Aho twigira hanyibukije ko tutari abanyeshuri gusa ahubwo ko twari n’abashyitsi bihariye ba Yehova. Yifuza ko twishimira kwiga Ijambo rye.”

 Kugira ngo tubashe kubaka inyubako z’amashuri, kuzivugurura, no kuzitaho biterwa n’impano mutanga. Inyinshi zitangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.pr418.com. Turabashimira cyane kubera ubuntu mugira.

Amarembo y’inyubako ziri i Palm Coast muri Florida ho muri Amerika.

Igishushanyo cy’urusengero rwo mu gihe cya Yesu, aho bakirira abashyitsi i Palm Coast muri Florida muri Amerika.

Abaje kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami muri Burezili

Abanyeshuri bari kwiga muri Burezili

Abaje kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami muri Filipine

Abanyeshuri bari gufata amafunguro ya saa sita muri Filipine