Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Kwita ku Mazu y’Ubwami mu gihe cya COVID-19

Kwita ku Mazu y’Ubwami mu gihe cya COVID-19

1 UKWAKIRA 2022

 “Inteko Nyobozi yafashe umwanzuro w’uko amatorero yose atangira guterana imbonankubone kuva ku itariki ya 1 Mata, uretse aho amabwiriza ya leta atabyemera.” Iryo tangazo ryashyizwe ku rubuga rwa jw.org mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, ryashimishije cyane Abahamya bo hirya no hino ku isi. Icyakora icyorezo cya COVID-19-19 cyari kitararangira. a Ni ibihe bikoresho byari bikenewe kugira ngo turinde abateranye kwandura COVID-19? None se nyuma y’imyaka ibiri tudateranira hamwe imbonankubone, twari gusanga Amazu y’Ubwami ameze neza?

 Abavandimwe bari bamaze amezi menshi bitegura, mbere y’uko amateraniro yo ku Nzu y’Ubwami asubukurwa.

Hari hakenewe byinshi ariko hari n’ibisubizo byinshi

 Nyuma y’ukwezi duhagaritse amateraniro imbonankubone mu mwaka wa 2020, Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi rukorera i Warwick, muri New York, rwatangiye gusuzuma ukuntu COVID-19-19 izagira ingaruka ku Mazu y’Ubwami n’icyakorwa kugira ngo Amazu y’Ubwami agire umutekano.

 Urwo rwego rwasanze ibyari bikenewe mu gace kamwe byari bitandukanye n’ibikenewe mu kandi gace. Matthew De Sanctis, ukorana n’urwo rwego yaravuze ati: “Mu gace kamwe, icyaburaga ni ibikoresho bijyanye no gukaraba intoki. Hari n’aho Inzu y’Ubwami yabaga idafite amazi meza. Ubwo rero bagombaga gushaka amazi hafi aho cyangwa bakajya kuyavoma ahandi. Mu bindi bihugu, hari abasabye ko tugira ibyuma bitanga ubukonje cyangwa ubushyuhe (Ibyuma bikonjesha n’ibituma haza umwuka), za vantilateri n’ibindi bikoresho bijyanye n’isuku no kubungabunga ubuzima.”

 None se ni iki abavandimwe bakora kugira ngo ibyo bintu byose biboneke? Matthew yaravuze ati: “Twashatse ibikoresho byiza bishobora kudufasha gukemura ibyo bibazo ariko bidahenze.” Urugero, muri Papua New Guinea, twashatse kandagira ukarabe zikoze mu majerekani ya litiro 20. Abavandimwe bacu bashoboye gukora kandagira ukarabe zo gukoresha ku Nzu y’Ubwami yo mu cyaro zitarengeje amafaranga 42.000 FRW. Ku Mazu y’Ubwami yo muri Afurika, kandagira ukarabe nziza zirenga 6.000 zaguzwe ku mucuruzi umwe wo muri Aziya.

Ababyeyi baha urugero rwiza abana babo bafata iya mbere mu kugira isuku

 Ibindi bintu byakozwe ni nko gushyiramo ibyuma bizana ubukonje mu nzu n’ibituma haza umwuka kugira ngo mu Nzu y’Ubwami habemo umwuka mwiza. Nanone mu matorero menshi hashyizwemo za mikoro zifite inkoni kugira ngo zitagenda zihererekanwa bigatuma abantu banduzanya. Nanone abavandimwe bakoze uko bashoboye kugira ngo basukure ahantu abantu bakunda gukora, bakoresheje umuti wica udukoko. Urugero nko ku miryango n’aho bakarabira. Nanone hari amatorero yashyize mu bwiherero za robine nziza zifunga igihe umuntu arangije gukaraba. Muri Shili, kugira ngo hakorwe ibyasabwaga kuri buri Nzu y’Ubwami, hakoreshejwe amafaranga agera hafi 1.500.000 FRW.

Muri iki gihe abantu ntibagihererekanya mikoro

 Igihe abavandimwe bagiraga ibyo bakora ngo bahindure Amazu y’Ubwami ngo arusheho kuba ahantu heza ho guteranira banakoraga uko bashoboye kugira ngo impano zitangwa zikoreshwe neza. Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe kubera ko leta zari zakuyeho imisoro ya za kandagira ukarabe n’inkoni za mikoro, abavandimwe baboneyeho gukoresha ubwo buryo bari babonye barabitumiza. Nanone ibiro by’amashami byinshi byarafatanyije kugira ngo bigure ibikoresho byinshi icyarimwe bityo bigabanyirizwe amafaranga. Ibiro by’amashami n’Urwego Rushinzwe Guhaha byakoze uko bishoboye kugira ngo bigure ibikoresho aho bikorerwa kuko ibyo bigabanya igiciro kandi ibicuruzwa bikagerera igihe ku muguzi.

Aho basukurira intoki

“Byatumye numva mfite umutekano”

 Gutunganya neza Amazu y’Ubwami byatumye abajya mu materaniro imbonankubone bumva bafite umutekano. Mushiki wacu witwa Dulcine wo muri Peru, yavuze ko yabanje kugira ubwoba igihe yamenyaga ko tugiye gusubira ku Nzu y’Ubwami. Yaravuze ati: “Hashize igihe gito icyorezo cya COVID-19 gitangiye, narakirwaye. Ubwo rero numvaga bingoye gusubira ku Nzu y’Ubwami kuko numvaga bishobora gutuma nongera kwandura. Ariko igihe nageraga ku Nzu y’Ubwami, nabonye ko abasaza bashyizeho ingamba nyinshi zo kwirinda, urugero nko gukaraba intoki dukoresheje umuti wabigenewe, mikoro zifite inkoni na gahunda yo gutera umuti wica za mikorobe aho duteranira mbere na nyuma y’amateraniro. Ibyo byose byatumye numva mfite umutekano.” b

Barimo guhanaguza umuti wica mikorobe mu Nzu y’Ubwami

 Mushiki wacu witwa Sara wo muri Zambiya, yahuye n’ikibazo gitandukanye n’icyo. Yaravuze ati: “Hashize amezi umugabo wanjye yishwe na COVID-19. Numvaga mpangayikishijwe n’ukuntu nzajya mu materaniro imbonankubone, bwa mbere tutari kumwe.” None se ubu yiyumva ate nyuma yo gusubira ku Nzu y’Ubwami? Yaravuze ati: “Kujya mu materaniro imbonankubone byanyeretse ko Yehova atwitaho muri iyi minsi y’imperuka. Ubu niboneye ko abasaza hamwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu banyitaho bakampa ubufasha nkeneye bwose kuruta mbere.”

Bishimiye kongera guterana imbonankubone

 Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi bashimishijwe cyane no gusubira ku Mazu y’Ubwami. Mwarakoze gutanga impano, inyinshi zikaba zaratanzwe binyuze ku rubuga rwa donate.pr418.com. Izo mpano zadufashije gutunganya aho dusengera Yehova none ubu duteranira ahantu hari umutekano n’isuku.

a Aho bishoboka, abifuza gukomeza guteranira kuri zoom cyangwa kuri telefone barabikora.

b Nanone twese dusabwa kwambara agapfukamunwa ku Nzu y’Ubwami.