Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Mu makoraniro y’iminsi itatu ‘turareba kandi tukumva’

Mu makoraniro y’iminsi itatu ‘turareba kandi tukumva’

1 NYAKANGA 2024

 Hashize imyaka irenga 130, Abahamya ba Yehova bagira amakoraniro y’iminsi itatu buri mwaka. Muri ayo makoraniro haba harimo disikuru zirenga 40, umuzika, ibyerekanwa n’amavidewo. Iyo abateranye amakoraniro ‘bumvise kandi bakareba’ neza ibyavugiwemo bibagirira akamaro (Luka 2:20). Impano utanga zikoreshwa zite kugira ngo abantu bose bungukirwe n’amakoraniro y’iminsi itatu, aho baba batuye hose?

Ibikoresho by’amajwi n’amashusho bihuje n’aho amakoraniro abera

 Amazu aberamo ibikorwa bihuza abantu benshi na za sitade nyinshi z’i Burayi n’Amerika ziba zifitiye ibikoresho by’amajwi n’amashusho. None se kuki akenshi twijyanira ibikoresho byacu niyo twakodesheje ahantu nk’aho? David ukora mu Rwego Rushinzwe Kwita ku Majwi n’Amashusho rwo ku Cyicaro Gikuru, yaravuze ati: “Ibikoresho bimwe na bimwe by’aho tujya dukodesha, biba byarakozwe ku buryo bishobora gutambutsa amajwi mu gihe cy’amasaha arenga atandatu, ariko ari amajwi gusa. Urugero nk’ahantu hajya habera imikino, bakoresha ibikoresho bisakaza amajwi batanga amatangazo mato cyangwa bacuranga umuzika ariko umara igihe gito. Ekara z’aho zikoreshwa gusa berekana ibitego byatsinzwe, bamamaza kandi basubizamo ibyabaye. Ariko twebwe, tuba twifuza ko abateranye bareba videwo ndende kandi bakumva, ndetse bakanasobanukirwa neza ibivugirwa kuri puratifomu.”

 Buri hantu habera ikoraniro haba hihariye, ubwo rero ibikoresho by’amajwi n’amashusho bishyirwaho hakurikijwe uko hateye. Iyo bamaze guhitamo aho amakoraniro azabera, Urwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho rukorera ku biro by’amashami rugena aho abantu bazicara, hakurikijwe umubare bateganya w’abazitabira ikoraniro n’ubushobozi bwo kwakira abantu ahazabera ikoraniro hafite. Nyuma y’aho abavandimwe bagena aho indangururamajwi na za ekara bizajya, bakaniga ukuntu bizahuzwa, kandi banakora urutonde rw’ibikoresho byose bizakenerwa kugira ngo buri wese uzaza mu ikoraniro azabashe kureba no gutega amatwi ibizigirwa muri iryo koraniro.

Abavandimwe bo mu Rwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho (LBD) barimo gukurikiza igishushanyo mbonera

 Gusakaza amajwi n’amashusho bisaba akazi kenshi iyo ikoraniro rizaba mu ndimi zitandukanye. Iyo ikoraniro rizasemurwa mu rundi rurimi, abasemura bagomba kuba bareba kandi bumva ibiri kwigishwa mu ikoraniro, noneho ibyo basemuye na byo bikohererezwa abumva urwo rurimi. Kubera ko hari uburyo bwihariye bwo kwerekana za videwo, abateranye bose baba bashobora kubona videwo zimeze kimwe, nubwo amajwi yazo yaba ari nko mu ndimi umunani. Umuvandimwe David yaravuze ati: “Ubu buryo burahambaye, kandi busaba ko dutoza cyane abavolonteri kugira ngo bashobore kubukoresha.”

 Ibiro by’amashami byinshi bifite ibikoresho by’amajwi n’amashusho bikoreshwa buri mwaka mu makoraniro. Aho babifite, abavandimwe b’aho bagena uko bizajya byimuka biva hamwe bijya ahandi. Ibiro by’Ishami by’Amerika byonyine byishyura amafaranga arenga miriyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, mu kugeza ibyo bikoresho aho amakoraniro abera. Icyakora, ibi birahendutse ugereranyije n’amafaranga byatwara mu kugura ibindi bikoresho no kubyitaho. Steven ufasha mu birebana no kugenzura ibikoresho by’amajwi n’amashusho muri Kanada yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bakora mu rwego rwita ku majwi n’amashusho bakora uko bashoboye kugira ngo buri kantu kose, haba insinga, imigozi n’ibindi bibe byitaweho neza, bipakiye neza kandi bareba niba bimeze neza ku buryo bizakoreshwa no mu ikoraniro rizakurikiraho.”

Kubona ibikoresho no kubyitaho

 Gukodesha ibikoresho by’amajwi n’amashusho birahenda cyane kandi usanga akenshi aba atari byiza cyangwa barabifashe nabi. Iyo ni yo mpamvu ituma tugura ibikoresho dukeneye. Muri iki gihe, ekara nini zo kwerekaniraho videwo zifite metero 5 kuri 3 zigura amafaranga arenga miriyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda, noneho umugozi umwe wa mikoro ufite metero 15 ugura amafaranga arenga 25.000. Ubwo rero, Urwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho rukorana n’Urwego Rushinzwe Guhaha kugira ngo bafatanye ‘kubara amafaranga azagenda’ ku gikoresho runaka mbere yo kukigura (Luka 14:28). Urugero, turibaza tuti: “Ni abantu bangahe ibi bikoresho bizagirira akamaro? Ese kugura ibikoresho bishya ni bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’ibikoresho bikenewe? Ese dufite ahantu hahagije ho kubika ibyo bikoresho? Ese dufite ibikoresho bihagije n’abavolonteri bahuguwe bo kubyitaho?

 Kugira ngo ibikoresho bisakaza amajwi n’amashusho bizamare igihe kandi impano ziba zatanzwe zikoreshwe neza, buri gihe dukora igenzura kandi tugasana ibyangiritse. Nanone dutwara ibyo bikoresho mu masanduku akomeye kugira ngo tubirinde kwangirika kandi ayo masanduku na yo aba akeneye gusanwa mu gihe bibaye ngombwa.

Kwita ku bikoresho bitanga amajwi n’amashusho no kubisana bituma bimara igihe kirekire

Amakoraniro aba yumvikana kandi abera abandi ubuhamya

 Hari abantu batari Abahamya ba Yehova batangajwe n’ubwiza bw’amajwi n’amashusho yo mu makoraniro yacu. Urugero hari ikoraniro ryabaye maze umwe mu bakozi b’ikigo kizwi cyane gikora mu bijyanye no gusakaza amajwi n’amashusho, agira icyo avuga ku buryo videwo zacu ziteguwe neza n’ibizikubiyemo. Jonathan ufasha mu rwego rushinzwe amajwi n’amashusho mu makoraniro yaravuze ati: “Uwo mukozi yatangajwe no kumenya ko abantu bose bakoraga mu bijyanye n’amajwi n’amashusho bari abavolonteri kandi batabigize umwuga.” Yongeyeho ati: “Ibintu mukora mu munsi umwe n’igice, twe twabikora mu minsi itanu.” Nanone mu rindi koraniro, hari umuyobozi w’aho ryabereye wavuze ati: “Hano hageze abantu benshi b’abahanga mu by’umuzika na za videwo, ariko sinigeze mbona abantu b’abanyamwuga nka mwe, bakora ibintu ubona ko bazi.

Abavandimwe na bashiki bacu bakurikiye ikoraniro

 Ese wigeze ushimishwa n’ukuntu iyo turi mu ikoraniro amajwi n’amashusho bitugeraho neza? Ushobora kumva umeze nka David, uba mu Bwongereza. Yaravuze ati: “Ubu mfite imyaka 88 kandi maze igihe njya mu makoraniro. Ariko ubu ni bwo binyorohera gukurikira ibintu byose biyavugirwamo. Twishimira videwo nziza ziba zirimo, ubutumwa butangwa buba bwumvikana neza kandi tubona ikoraniro risa n’iryihuse.” Micheal uba muri Nijeriya yaravuze ati: “Abavandimwe bacu ntibakirwana no gutega amatwi umuntu uri kuri puratifomu cyangwa kureba amavidewo. Ubu bakurikirana neza ikoraniro kandi ntibarirambirwa.”

 Mu gihe uzaba uri mu ikoraniro ryihariye cyangwa iry’iminsi itatu ryo muri uyu mwaka rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” uzafate akanya maze utekereze ku mirimo yose yakozwe kugira ngo tubashe kureba no kumva neza ibizaba biri kwigwa mu ikoraniro. Turabashimira cyane kubera ko impano mutanga, harimo n’izitangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.pr418.com, zituma tubona ibikoresho byiza bituma dukurikira neza amakoraniro.