Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Sheni ya JW kuri saterite igera aho interineti itagera

Sheni ya JW kuri saterite igera aho interineti itagera

1 MATA 2021

 Buri kwezi twishimira kureba ibiganiro bitera inkunga na videwo bisohoka kuri Tereviziyo ya JW. Ariko abenshi mu bavandimwe bacu bo muri Afurika ntibashobora kubona ibyo biganiro kuri interineti. Kubera iki?

 Ahantu henshi muri Afurika ntihagira interineti ihagije. Kandi n’aho iboneka iba igenda gahoro cyangwa ikaba ihenze cyane. Urugero, umugenzuzi w’akarere wo muri Madagasikari yigeze kujya ahantu batanga serivisi zisaba interineti, kugira ngo avane kuri interineti ikiganiro cy’ukwezi. Yishyuye amafaranga asaga ibihumbi 15, kandi kuri bamwe ayo mafaranga arenze ayo binjiza mu cyumweru.

 Nubwo bimeze bityo ariko, abantu benshi muri Afurika ubu basigaye bakurikira ibiganiro byo kuri Tereviziyo ya JW badakoresheje interineti. Babigenza bate?

 Kuva mu mwaka wa 2017, abavandimwe bacu bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara basigaye bareba Tereviziyo ya JW bakoresheje sheni yo kuri saterite. Bashobora kuyireba igihe icyo ari cyo cyose ku buntu, kandi iboneka mu ndimi 16.

Abavandimwe bo muri Mozambike barimo baramanika antene ku Nzu y’Ubwami yabo, mu mwaka wa 2018

 Kugira ngo ibyo bishoboke, Abahamya ba Yehova bagiranye amasezerano n’ikigo gitanga serivisi ishinzwe ibya tereviziyo kugira ngo ibiganiro bya Tereviziyo ya JW bige binyura kuri saterite. Iyo saterite ikoreshwa mu bihugu bigera kuri 35 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Buri kwezi bishyura amafaranga asaga miriyoni 11 n’ibihumbi 700. Hari igihe batanga andi mafaranga kugira ngo ibintu runaka byabaye bicishwe ku yindi sheni. Ibyo bituma abavandimwe benshi bakurikira amakoraniro cyangwa izindi gahunda zihariye, wenda nk’igihe ibiro by’ishami biba byasuwe n’intumwa y’ikicaro gikuru.

Abavandimwe bo mu ikipi y’ubwubatsi bo muri Malawi barimo barareba ikiganiro bakoresheje sheni ya JW kuri saterite, mu mwaka wa 2018

 Abantu benshi, harimo n’abatari Abahamya, bakurikira Tereviziyo ya JW bakoresheje saterite bibereye mu ngo zabo. Icyakora abavandimwe bacu benshi ntibashobora kubona amafaranga yo kugura ibikoresho bisabwa kugira ngo barebe tereviziyo yacu bakoresheje saterite. Kugira ngo babafashe, bashyize ibyo bikoresho ku Mazu y’Ubwami asaga 3.670, maze abavandimwe na bashiki bacu bakajya baza kuharebera ibiganiro bya Tereviziyo ya JW. Ibyo bikoresho, hamwe no kubitwara bishobora gutwara amafaranga asaga ibihumbi 68, niba iyo Nzu y’Ubwami isanzwe ifite tereviziyo cyangwa porojegiteri. Ubusanzwe, ibikoresho bikenerwa byose hamwe bishobora gutwara amafaranga asaga ibihumbi 500.

 Abavandimwe na bashiki bacu bishimira cyane iyo sheni. Umusaza w’itorero wo muri Kameruni yaravuze ati: “Mu muryango wacu tubona ari nka manu twahawe tugeze mu butayu.” Umuvandimwe wo muri Nijeriya witwa Odebode yaravuze ati: “Mu muryango wacu tureba iyo sheni inshuro eshatu mu cyumweru. Abana bange buri gihe baba bategerezanyije amatsiko icyo gihe. Hari n’igihe tuba tureba izindi sheni, bagasaba ko duhindura ngo twirebere sheni ya JW.” Uwitwa Rose na we wo muri Nijeriya, yaravuze ati: “Nshimishwa no kwirebera sheni ya JW, aho guhora ndeba andi masheni yerekana amakuru. Iyo nabaga ndeba ayo makuru, narakazwaga n’ibyo nabonaga, bikantera kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Ariko Tereviziyo ya JW icishaho ibiganiro byiza kandi bituje. Ni yo sheni nkunda cyane. Ni impano nziza Yehova yaduhaye.”

Umuryango wo muri Malawi urimo urareba videwo y’abana ikoresheje sheni ya JW kuri saterite

 Umugenzuzi w’akarere wo muri Mozambike yavuze ko Amazu y’Ubwami yo mu karere ke, bayashyizeho ibyo bikoresho. Abavandimwe na bashiki bacu bayateraniramo baza mu materaniro mbere ho isaha cyangwa irenga kugira ngo babanze barebe ibiganiro bihita kuri Tereviziyo ya JW.

Itorero ryo muri Etiyopiya rimaze kureba ikiganiro cy’ukwezi hadakoreshejwe interineti, mu mwaka wa 2018

 Mu ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 2019 ryabereye i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, iyo sheni yatumye abantu bari ahantu ikenda hatandukanye bakurikira disikuru z’ingenzi, hakubiyemo n’izatanzwe n’umuvandimwe wo Nteko Nyobozi. Sphumelele ukora mu Rwego Rushinzwe Gusakaza Amajwi n’Amashusho rukorera ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo yaravuze ati: “Mbere twerekanaga disikuru dukoresheje interineti. Ariko byadusabaga kuba dufite interineti nziza kandi yabaga ihenze. Sheni ya JW kuri saterite irahendutse kandi irizewe.”

 Impano mutanga mubikuye ku mutima mushyigikira umurimo ukorerwa hirya no hino ku isi, ni zo zituma abavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika bashobora kureba Tereviziyo ya JW bakoresheje saterite. Tubashimiye impano mutanga mukoresheje uburyo butandukanye buboneka ku rubuga rwa donate.pr418.com.