Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Uko bakoze filime yitwa “Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”

Uko bakoze filime yitwa “Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”

1 UKWAKIRA 2024

 Kimwe mu bintu Abahamya ba Yehova bari biteze muri uyu mwaka ni ukubona igice cya 1 cya filime yitwa Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu. Abantu babarirwa muri za miliyoni barakirebye, kandi ni cyo cya mbere mu bice 18 bizagenda bisohoka. None se ni iyihe mirimo abavandimwe na bashiki bacu bakora kugira ngo ibyo bice bisohoke, kandi se ni iki wakoze kugira ngo ubashyigikire?

Kwita ku bakinnyi ba filime n’abakora kuri uwo mushinga

 Ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya, aho ibice byinshi bya filime ubutumwa bwiza bikorerwa, haba hakenewe abantu bari hagati ya 50 na 80, iyo bari gufata amashusho y’iyo filime. a Hateganyijwe abavandimwe na bashiki bacu bategurira amafunguro ya saa sita, aya nimugoroba, hamwe n’ayandi mafunguro yoroheje abakina filime n’abafata amashusho. Gahunda y’amafunguro bazategura ikorwa hakiri kare. Esther ukora mu Rwego Rushinzwe Kwita ku Biribwa yaravuze ati: “Tugura ibiribwa ku bantu batandukanye kugira ngo tubone ibyo dukeneye byiza kandi ku giciro cyiza.” Nanone yaravuze ati: “Buri gihe tugira icyo duhindura ku byo turi buteke kugira ngo hatagira ibyokurya bipfa ubusa.” Ugereranyije, buri munsi ibyokurya by’umuntu umwe bitwara amafaranga agera ku bihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

 Abakinnyi hamwe n’abakora kuri uwo mushinga ntibakenera ibyokurya gusa ahubwo bakenera no kurindwa. Kurindwa iki? Muri Ositaraliya habayo iminsi myinshi y’ubushyuhe n’izuba, ariko haba imirasire y’izuba igira ingaruka ku bantu. Kugira ngo turwanye ingaruka ziterwa n’ubushyuhe, abavandimwe bashinga amahema, bagashyiraho ahantu umuntu ashobora gufatira akayaga, kandi bakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke amavuta arinda uruhu, imitaka ndetse n’amazi bihagije. Kevin ukorana n’Urwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho, yaravuze ati: “Abenshi mu bafasha muri iyo mirimo ni abakora kuri Beteli. Bakora muri uyu mushinga, kandi bakabifatanya n’izindi nshingano nyinshi basohoza bicishije bugufi kandi bishimye. Ntitwagira icyo tugeraho muri uyu mushinga tutabafite.”

Gufatira amashusho hanze y’ibiro by’ishami

 Hari amwe mu mashusho aba adashobora gufatirwa ahagenewe gukorerwa filime ku biro by’ishami cyangwa muri sitidiyo. Mu bihe nk’ibyo, gufata amashusho bikorerwa hanze y’ibiro by’ishami. Kugira ngo bafate amashusho agaragaza ubuzima bwa kera bwo mu bihe bya Bibiliya, aho utashoboraga kubona umuriro w’amashanyarazi, umuhanda wa kaburimbo, cyangwa amazu agezweho muri iki gihe, byabasabaga kujya mu turere twa kure. Imyenda n’ibikoresho byabo biba bigomba gupakirwa, bigatwarwa neza kandi bikabikwa neza. Mbere y’uko batangira gufata amashusho, umuhuzabikorwa wungirije amenya neza ko amashanyarazi, amazi meza yo kunywa, n’ubwiherero bihari. Abakinnyi n’abakora kuri uwo mushinga bacumbikirwa mu ngo z’Abahamya batuye hafi y’aho bakinira filime, mu bikamyo, muri hoteli cyangwa mu yandi mazu y’amacumbi.

Gufatira amashusho hanze y’ibiro by’ishami ntibiba byoroshye

 Gufatira amashusho hanze y’ibiro by’ishami biba bihenze, bigatwara igihe, kandi bikananiza abantu bose babigizemo uruhare. Iyo ni yo mpamvu mu mwaka wa 2023, Inteko Nyobozi yemeje ko hagurwa ekara imeze nk’urukuta ifite agaciro karenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, yifashishwa mu kwerekana umuntu nk’aho ari ahantu runaka ariko mu by’ukuri atari aho hantu. Amashusho y’iyo ekara aba agaragara neza kandi afite n’urumuri rwinshi, ku buryo ibiri kuri iyo ekara biba bigaragara nk’aho uri kubireba imbonankubone. Ibyo byatumye amafaranga ndetse n’imvune zose zaterwaga no kujya gufata amashusho hanze y’ibiro by’ishami bigabanuka. Darren, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Ositaraliya yaravuze ati: “Gufata amashusho ukoresheje iyo ekara bituma abakinnyi batananirwa cyane kandi bigatuma hafatwa amashusho menshi uko bikenewe. Urugero, iyo twafatiraga amashusho hanze, twabaga dufite igihe gito cyo gufata amashusho y’izuba mbere y’uko rirenga. Ariko ubu dushobora gukoresha iyo ekara tugakora urumuri rw’izuba rirenga, maze tugafata amashusho inshuro zose dukeneye kugeza tubonye amashusho meza.”

Barimo kugerageza ekara imeze nk’urukuta, mbere yo kuyifatiraho amashusho

“Numva nta cyo nigomwe”

 Kugira ngo hakorwe buri gice cy’iyi filime y’uruhererekane hakenerwa abakinnyi benshi n’abandi bantu benshi babafasha. None se bumva bameze bate iyo babona ukuntu babitaho?

 Amber, wakoze urugendo rw’ibirometero birenga 700 avuye iwe i Melbourne kugira ngo yitabire uwo mushinga, yaranditse ati: “Kuva nkigera ku kibuga cy’indege, abavandimwe bo kuri Beteli banyitayeho cyane. Abakozi ba Beteli benshi barantumiye ngo dusangire ibyokurya cyangwa ka cyayi. Aho twakiniraga filime, buri wese yatumaga numva merewe neza kandi nkunzwe. Kuba naraje kwifatanya muri uyu mushinga, byatumye mbona imigisha myinshi, ku buryo numva ntacyo nigomwe.”

 Derek ukorana n’itsinda rishinzwe gutunganya amashusho, yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bakora mu nzego z’imirimo zitandukanye baradufashije cyane. Nshimishwa no kuba mba ndi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu batanze igihe cyabo, ubutunzi bwabo, n’imbaraga zabo kugira ngo bashyigikire uyu mushinga. Usanga abo bavandimwe ari abantu bitanga, bakorana umwete kandi b’abagwaneza. Rwose, Yehova yaduhaye imigisha. Nzi neza ko adaha agaciro gusa akazi tuba twakoze, ahubwo ko yita no ku kuntu tuba twagakoze.”

 Turabashimira ukuntu mwashyigikiye uyu mushinga wo gukora iyi filime y’uruhererekane mutanga impano, harimo n’izo mwatanze binyuze ku rubuga rwa donate.pr418.com.

a Ibiro by’ishami bya Ositaraliya bigenzura umurimo mu bihugu byinshi, harimo Ositaraliya ndetse n’ibindi bihugu byinshi byo muri Pasifika y’Amajyepfo. Ibyo biro by’ishami biherereye mu nkengero z’umujyi wa Sydney, muri Ositaraliya.