UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA
Uko videwo zo mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020 zakozwe
10 KANAMA 2020
Videwo zo mu ikoraniro ry’iminsi itatu zidukora ku mutima kandi zikadufasha gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya. Iryo koraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Mwishime buri gihe’ ryarimo videwo 114, ushyizemo na disikuru 43 zatanzwe n’abagize Inteko Nyobozi n’ababafasha. Ese ujya wibaza akazi kakozwe n’amafaranga byasabye ngo izo videwo ziboneke?
Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 900, baritanze bakoresha igihe n’ubuhanga bwabo kugira ngo izo videwo ziboneke. Mu gihe k’imyaka ibiri bamaze bakora kuri uwo mushinga, bakoresheje amasaha agera ku 100.000. Muri ayo masaha harimo agera ku 70.000 bamaze bakora firimi ishingiye kuri Bibiliya imara iminota 76 ifite umutwe uvuga ngo: Nehemiya: ‘Ibyishimo bituruka kuri Yehova ni igihome cyacu.’
Birumvikana ko hari ibindi bintu bisaba amafaranga byakozwe, urugero nko gutunga abo bavoronteri bitanze, kubabonera ibikoresho n’ibindi byose byari bikenewe kugira ngo uwo mushinga urangire.
Jared Gossman, wo mu rwego rushinzwe amajwi n’amashusho, yaravuze ati “Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe ibyo Kwigisha, iba ishaka ko haboneka videwo zigaragaza abantu bo mu mico n’ibihugu bitandukanye. Kubera ko turi umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose, tuba dushaka videwo zibigaragaza. Kugira ngo ibyo bigerweho, hashyizweho amatsinda 24 akorera mu bihugu 11, yakoranye bya bugufi kuri uwo mushinga. Iyo mirimo yose yasabye amafaranga, inyigo no gushyira kuri gahunda abantu bo mu bihugu bitandukanye kugira ngo bakorere hamwe.”
Inyinshi muri videwo zacu zisaba ibikoresho bidasanzwe kandi zigakinirwa ahantu hihariye. Urugero firimi ya Nehemiya, yakiniwe muri sitidiyo yacu iri i Mt. Ebo hafi y’i Patterson, i New York, muri Amerika. Kugira ngo ibe ihuje nezaneza n’ibyabaye mu mateka kandi impano zatanzwe zikoreshwe neza, abavandimwe bubatse ibintu bimeze nk’inkuta zisa n’izo muri Yerusalemu ya kera. Ibyo bubatse byabaga bifite uburebure bwa metero esheshatu, byubakishijwe imbaho, ariko inyuma bisize irangi rituma ubireba agira ngo n’amabuye. Ibyo bintu bimeze nk’inkuta byagendaga byimurwa kugira ngo bihuze n’igice kigezweho mu mukino, kugira ngo umubare w’ibikoresho byari bikenewe utaba munini cyane. Nubwo byagenze bityo ariko, ibyakoreshejwe muri iyo firimi yonyine byatwaye hafi 95.000.000 (z’Amanyarwanda). a
Kumenya ibyo bituma turushaho kwishimira ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri uyu mwaka. Twizeye ko ibyakozwe byose kugira ngo rigende neza, bizatuma abantu bo hirya no hino ku isi basingiza Yehova. Turabashimira cyane impano mutanga munyuze kuri donate.pr418.com cyangwa mukoresheje ubundi buryo.
a Aho firimi ivuga ngo: “Nehemiya: ‘Ibyishimo bituruka kuri Yehova ni igihome cyacu’” yakiniwe hatunganyijwe mbere ya COVID-19. Icyo gihe abantu bari bakemerewe guhura.