Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Utudomo duhindura ubuzima

Utudomo duhindura ubuzima

1 UKWAKIRA 2021

 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1912 waravuze uti: “Nta gushidikanya ko abasomyi bacu bazi abantu bafite ubumuga bwo kutabona. Nabo bashobora kubona inyandiko zo gusoma ku buntu. Izo nyandiko zisomwa n’abatabona zandikwa mu nyuguti zihanda ku buryo biborohera kuzisoma.” Nanone uwo Munara waravuze uti: “Abenshi mu bafite ubumuga bwo kutabona bishimira ubutumwa bukubiye muri izo nyandiko bugaragaza ukuntu Imana izaha imigisha abatuye isi.”

 Igihe ayo magambo yandikwaga, ibihugu bitandukanye byo ku isi bikoresha ururimi rw’Icyongereza byari bifite uburyo butandukanye bwo kwandika inyandiko y’abatabona. Icyakora, Abahamya ba Yehova bo bari baratangiye kwandika Bibiliya mu “nyuguti zihanda” ni ukuvuga inyandiko y’abatabona, kandi n’ubu baracyazandika. Muri iki gihe, hari ibitabo biri mu nyandiko y’abatabona mu ndimi zirenga 50. Hakorwa iki kugira ngo izo nyandiko ziboneke?

Itsinda ry’utudomo duhereye kuri rimwe tukageza kuri gatandatu dukoze inyuguti. Utwo tudomo dutondetse mu tuzu dutandatu

Gushyira umwandiko usanzwe mu nyandiko y’abatabona no kuwushyira ku rupapuro

 Ikintu cya mbere dukora ni ugushyira umwandiko usanzwe mu nyandiko y’abatabona. Umuvandimwe Michael Millen ukorera mu rwego rushinzwe gutegura umwandiko rukorera i Patterson, muri New York yaravuze ati: “Mbere twakoreshaga porogaramu za mudasobwa zakozwe n’abandi, ariko ntizashoboraga gukora ku ndimi zose twifuzaga gusohoramo ibitabo mu nyandiko y’abatabona. Icyakora ubu dukoresha porogaramu yakozwe n’umuryango wacu yitwa WTS, kuko idufasha guhindura umwandiko usanzwe mu ndimi nyinshi zikoreshwa hirya no hino ku isi. Ndizera ko nta handi wabona porogaramu nk’iyo.”

 Ibitabo biri mu nyandiko y’abatabona ntibiba birimo umwandiko gusa ahubwo haba harimo n’ibisobanuro by’amafoto. Urugero, ifoto iri ku gifubiko cy’agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose mu nyandiko y’abatabona ifite ibisobanuro bigira biti: “Umugabo urimo aragenda mu kayira gakikijwe n’indabo zitandukanye n’imisozi.” Umuvandimwe witwa Jamshed, afite ubumuga bwo kutabona kandi ni umukozi w’itorero. Yaravuze ati: “Ibisobanuro by’amafoto ni iby’ingenzi cyane.”

 Iyo umwandiko usanzwe umaze gushyirwa mu nyandiko y’abatabona, woherezwa ku biro by’ishami bizakora igitabo gisomwa n’abatabona. Kuri ibyo biro bakora ibitabo biri mu nyandiko isomwa n’abatabona bakoresheje impapuro zikomeye zidapfa gutoboka cyangwa ngo zihine. Iyo ibyo birangiye, bafata amapaji y’igitabo bakayahuriza hamwe kandi bakayafatanya. Bohereza ibyo bitabo biri kumwe n’ibitabo bisanzwe bitumizwa mu itorero cyangwa bakabyohereza bakoresheje iposita. Nanone hari igihe biba ngombwa ko hakenerwa ibitabo biri mu nyandiko y’abatabona mu buryo bwihuse, ibiro by’ishami bihita bibitumiza.

 Akazi kose ko gutunganya izo nyandiko gasaba igihe n’amafaranga. Ugereranyije ku icapiro ry’i Wallkill muri New York, bacapa Bibiliya zisanzwe 50 000 mu gihe kingana n’icyo bakoramo Bibiliya 2 ziri mu nyandiko isomwa n’abatabona. Bibiliya iri mu nyandiko isomwa n’abatabona yo ku rwego rwa kabiri mu rurimi rw’Icyongereza igizwe n’imibumbe 25. Ibikoresho bikenerwa mu gukora iyo mibumbe bigura amafaranga akubye inshuro 123 agura ibikoresho byo gukora Bibiliya isanzwe. a Ibifubiko by’iyo mibumbe 25 byonyine bigura amafaranga 147 153 FRW.

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu nyandiko isomwa n’abatabona yo mu rwego rwa kabiri mu Cyongereza, igizwe n’imibumbe 25.

 Abantu bakora mu bijyanye n’inyandiko zisomwa n’abatabona babona bate ako kazi? Nadia ukora ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa abatabona neza usanga ubuzima bubagora, ubwo rero kugira icyo nkora ngo mbafashe mbona ari umugisha. Bigaragaza ko Yehova abakunda.”

Iga inyandiko y’abatabona

 Bigenda bite iyo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona atazi gusoma inyandiko yabagenewe? Mu myaka mike ishize twasohoye agatabo gafite umutwe uvuga ngo: “Iga inyandiko y’abatabona. Ako gatabo kari mu nyandiko y’abatabona no mu nyandiko isanzwe. Gakozwe ku buryo gakoreshwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona afatanyije n’umwigisha ubona. Kaba kari kumwe n’ibikoresho byako, ari byo akabaho n’agakaramu. Uwiga inyandiko isomwa n’abatabona akoresha ibyo bikoresho kugira ngo akore imyitozo yo kwandika inyuguti. Iyo myitozo ituma uwiga arushaho kwibuka izo nyuguti kandi azikoraho akazimenya.

‘Byarantwaye’

 Ibyo bitabo bifasha bite abavandimwe na bashiki bacu batabona cyangwa abatabona neza? Ernst uba muri Hayiti yajyaga mu materaniro ariko nta bitabo biri mu nyandiko y’abatabona yari afite. Ibyo byatumaga afata mu mutwe ibyo yabaga ari buvuge byose, agiye gutanga ibitekerezo cyangwa igihe afite ikiganiro. Yaravuze ati: “Ubu noneho igihe icyo ari cyo cyose nshobora kuzamura akaboko nkaba natanga igisubizo. Numva nunze ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Twese tubona amafunguro amwe yo mu buryo bw’umwuka.”

 Umusaza w’itorero witwa Jan ayobora ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi n’ikigisho cya Bibiliya k’itorero kandi ntabona neza. Yaravuze ati: “Ibitabo byandikwa n’umuryango wacu bigenewe abatabona birumvikana neza kurusha ibindi nasomye. Urugero biba birimo umubare ugaragaza ipaji, kubona ibisobanuro biba byoroshye kandi n’amafoto aba asobanuye.”

 Seon-ok wo muri Koreya y’Epfo, afite ubumuga bwo kutumva no kutabona kandi ni umupayiniya. Mu myaka yashize uwo mushiki wacu yakurikiraga amateraniro akoresheje amarenga yo mu ntoki ariko ubu asigaye yisomera imfashanyigisho za Bibiliya mu nyandiko y’abatabona. Yaravuze ati: “Ibindi bitabo biri mu nyandiko y’abatabona kubisoma biragora kuko usanga hari utudomo tutarimo, imirongo itagororotse cyangwa urupapuro ari ruto cyane. Ariko Abahamya ba Yehova bo bakoresha impapuro nziza kandi n’utudomo tuba twumvikana ku buryo gusoma binyorohera. Kera nigaga Bibiliya ari uko abandi bamfashije. None ubu nshobora kwiga ndi ngenyine. Biranshimisha kuba nshobora gutegura amateraniro no kuyifatanyamo. Nasomye ibitabo byacu byose biri mu nyandiko y’abatabona. Ni nk’aho navuga ko byantwaye pe!”

 Kimwe n’ibindi bitabo byacu, ibitabo biri mu nyandiko y’abatabona na byo biba birimo amagambo agira ati: “Iyi mfashanyigisho ntigomba kugurishwa. Ni imwe mu bikoreshwa mu murimo ukorerwa ku isi hose wo kwigisha Bibiliya, ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake.” Tubashimira impano mutanga mukoresheje uburyo buboneka ku rubuga rwa donate.pr418.com. Ubuntu mugaragaza butuma tubasha gusohora ibitabo bigenewe abantu bose harimo abatabona n’abatabona neza.

a Bamwe iyo bandika inyandiko z’abatabona bakoresha amagambo ahinnye kugira ngo babone umwanya uhagije. Urugero mu nyandiko isomwa n’abatabona yo mu rwego rwa kabiri, amagambo amenyerewe hamwe n’ibihekane byandikwa mu mpine. Ibyo bituma umwandiko wo mu rwego rwa kabiri ugira igitabo gito ugereranyije n’umwandiko wo mu rwego rwa mbere.