Soma ibirimo

Inama zigenewe umuryango

Aha wasanga inama zishingiye kuri Bibiliya zafasha abagize umuryango. a Niba wifuza kubona ingingo zitandukanye zigenewe abagize umuryango, wazisanga ahanditse ngo: “Ababyeyi n’abashakanye.”

a Hari gihe abantu bavugwa muri izi ngingo baba barahawe andi mazina.

Abashakanye

Icyagufasha kwishimira imico ikubangamira y’uwo mwashakanye

Aho kugira ngo imico ikubangamira y’uwo mwashakanye itume mushwana, jya ugerageza kuyibonamo ibyiza.

Uko mwakwitoza kwihangana

Iyo abantu bashakanye ntibabura guhura n’ibibazo kuko baba badatunganye. Ubwo rero baba bagomba kwihangana cyane kugira ngo babane neza.

Uko wagira ibyishimo mu muryango: Mujye mwubahana

Bibiliya ishobora kugufasha kubahana n’uwo mwashakanye ndetse nubwo mwaba mutabikoraga.

Uko wakubaha uwo mwashakanye

Kubaha uwo mwashakanye ni itegeko. Wakubaha ute uwo mwashakanye?

Uko washimira uwo mwashakanye

Iyo abashakanye bashimirana barushaho gukundana. Wakora iki ngo witoze gushimira?

Umuryango wishimye: Garagariza uwo mwashakanye ko umwitaho

Akazi, umunaniro n’imihangayiko ya buri munsi bishobora gutuma abashakanye batagaragarizanya urukundo. Ariko se abashakanye bashobora kongera kwitanaho by’ukuri?

Uko mwagaragarizanya urukundo

Buri wese mu bashakanye yagaragariza mugenzi we ate ko amwitaho by’ukuri? Suzuma inama enye zishingiye kuri Bibiliya.

Mukomere ku isezerano mwagiranye

Ese isezerano ryo kubana akaramata wagiranye n’uwo mwashakanye, wumva rimeze nk’amapingu cyangwa wumva rimeze nk’igitsika ubwato gishyigikira urugo rwanyu?

Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

Ibintu bitanu byagufasha kwirinda kurutisha akazi umuryango wawe.

Uko wakwirinda gusesagura amafaranga

Ntugasesagure amafaranga ngo wibuke ko ugomba kuyakoresha neza wamaze kuyamara. Menya uko wakwitoza gukoresha amafaranga neza mbere y’uko agushirana.

Uko wabana neza na sobukwe na nyokobukwe

Inama eshatu zagufasha gukemura ibibazo ufitanye na sobukwe na nyokobukwe ntibiguteranye n’uwo mwashakanye.

Mu gihe mutabona ibintu kimwe

Ni mu buhe buryo abashakanye bakemura ibibazo bafite bagakomeza kubana mu mahoro?

Mwakora iki mu gihe hari ibyo mutabona kimwe?

Ese wigeze ubona wowe n’uwo mwashakanye mudahuje?

Uko wakwirinda kugira inzika

Ese gupfobya ikosa ryakozwe, ukarifata nk’aho ritigeze ribaho, ni byo bigaragaza ko ubabariye uwo mwashakanye?

Uko wategeka uburakari

Gukomeza kurakara no guhisha uburakari bishobora kwangiza ubuzima bwawe. None se wakora iki mu gihe uwo mwashakanye akurakaje?

Mu gihe abana bakuze bakava mu rugo

Abashakanye bamwe bahura n’ingorane iyo abana bakuze bakava mu rugo. Ababyeyi bakora iki ngo bazibe icyo cyuho?

Mu gihe ufitanye ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye

Ese waba wibwira ko ari incuti yawe gusa? Niba ari uko bimeze, soma amahame yo muri Bibiliya yagufasha kwisuzuma.

Mu gihe wumva ko washatse nabi

Ese wumva uwo mwashakanye ari nka mugenzi wawe mufunganywe? Dore ibintu bitanu byagufasha kugira urugo rwiza.

Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze

Ni iki gituma habaho gatanya mu bantu bakuze? Ni iki wakora kugira ngo urinde ishyingiranwa ryawe?

Mu gihe umwe mu bashakanye anywa inzoga nyinshi

Mu gihe umwe mu bashakanye anywa inzoga nyinshi

Uko abashakanye bakwirinda gufuha

Iyo abashakanye batizerana ntibashobora kugira ibyishimo. None se wakora iki ngo wirinde gufuha nta mpamvu?

Porunogarafiya ishobora kubasenyera

Izi nama zishobora kugufasha gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya no kogera gukundana n’uwo mwashakanye.

Ese birakwiriye ko abantu bibanira batarashyingiranwa?

Hari abatekereza ko kubana mbere yo gushyingiranwa bizabafasha gushakana. Ese ubwo ni bwo buryo bwiza bwo kwitegura gushakana cyangwa hari ubundi buryo?

Gushyikirana

Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye

Hari abagabo n’abagore benshi batabona umwanya wo kuganira ndetse n’igihe baba bari kumwe. Bakora iki ngo barusheho kuganira?

Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gufasha abashakanye cyangwa bikabateza ibibazo. None se byifashe bite mu muryango wanyu?

Uko mwaganira ku bibazo mufite

Umugabo n’umugore bagira uburyo butandukanye bwo kuvuga ibibari ku mutima. Kumenya aho batandukaniye bishobora kugufasha.

Uko wakwitoza gutega amatwi

Gutega amatwi uwo mwashakanye nta kindi bisaba, uretse urukundo. Dore uko wakwitoza kumutega amatwi.

Kuva ku izima

Ibintu bine byafasha abashakanye gushakira umuti w’ikibazo hamwe aho kujya impaka.

Uko wakwirinda guhimisha uwo mwashakanye guceceka

Ni iki gituma abashakanye bamwe na bamwe bareka kuvugana, kandi se ni iki cyabafasha gukemura ibyo batumvikanaho?

Uko mwareka gutongana

Ese ukunda gutongana n’uwo mwashakanye? Reba amahame ya Bibiliya yabafasha.

Uko wakwirinda kubwira nabi uwo mwashakanye

Wakora iki niba uwo mwashakanye akubwira nabi ku buryo bishobora kubasenyera?

Uko wasaba imbabazi

None se nkwiriye gusaba imbabazi kandi twembi twakosheje?

Uko wababarira

Kuki kubabarira bishobora kugorana cyane? Inama za Bibiliya zishobora kubigufashamo.

Kurera abana

Uko waba umubyeyi mwiza

Uko umugabo yitwara ataragira abana byerekana ishusho y’umubyeyi azaba we nagira abana.

Icyo ababyeyi bamenya ku bigo basigamo abana babo bato

Hari ibibazo bine ugomba kwibaza mbere yo gusigira umwana wawe umurera.

Ese umwana wange yagombye gutunga terefone igezweho?

Jya wibaza ibi bibazo kugira ngo umenye niba witeguye gufasha umwana wawe gukoresha neza terefone kandi n’umwana akaba yiteguye kuyikoresha neza.

Uko nakwigisha umwana wange gukoresha terefone igezweho

Abana b’abahanga mu ikoranabuhanga na bo bakenera ko ababyeyi babayobora kugira ngo bakoreshe neza terefone zigezweho.

Rinda umwana wawe kureba porunogarafiya

Abana bashobora kuba bugarijwe n’ikibazo cya porunogarafiya kurusha uko wabitekerezaga. Ni iki ukwiriye kuzirikana kandi se wakora iki ngo urinde umwana wawe?

Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?—Igice cya 1: Gusoma cyangwa kureba videwo?

Abana benshi bikundira kureba videwo. Ababyeyi bakora iki ngo babashishikarize gusoma?

Kuki gusoma ari iby’ingenzi ku bana?—Igice cya 2: Gusoma igitabo gicapye cyangwa gusomera ku gikoresho cya eregitoronike?

Ese ni byiza ko abana basoma bakoresheje igikoresho cya eregitoronike cyangwa igitabo? Byombi bifite akamaro.

Uko wafasha abana bawe kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru

Ni iki ababyeyi bakora ngo bafashe abana babo kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru?

Mu gihe umwana akubajije ibirebana n’urupfu

Ibintu bine byagufasha gusubiza umwana ibirebana n’urupfu no kwihanganira gupfusha.

Nakora iki mu gihe umwana wange yumva yarambiwe?

Dore bimwe mu byo wakora mu gihe umwana wawe yirirwa mu rugo nta cyo akora.

Akamaro k’imikino ifasha abana gutekereza

Imikino ifasha abana gutekereza igira akamaro kurusha imikino abandi bakinnye cyangwa ibikorwa byateguwe n’abandi.

Akamaro ko gutoza abana imirimo

Ese utinya guha abana banyu imirimo? Niba ari ko bimeze, suzuma uko guha abana imirimo bituma bagira ibyishimo kandi bakamenya kwirwanaho.

Jya wigisha abana bawe kwihangana

Ese ubonye umwana wawe ahanganye n’ikibazo, wakwihutira kumufasha cyangwa wamureka akarwana na byo kugira ngo bimutoze kwihangana?

Uko wafasha umwana wawe kwihangana mu gihe ibintu bitagenze nk’uko yabyifuzaga

Hari igihe twese tutagera ku byo twifuzaga. Jya ufasha abana bawe kwitega ko byababaho, kandi ubafashe kumenya uko bakemura ibibazo.

Uko wafasha umwana wawe kugira amanota meza

Reba icyagufasha kumenya impamvu umwana wawe agira amanota mabi n’uko wamushishikariza kwiga.

Nakora iki niba hari abannyuzura umwana wange?

Ibintu bine byafasha umwana wawe kumenya icyo yakora hagize abamunnyuzura.

Uko washimira abana bawe

Dore uburyo bwo gushimira bufite akamaro.

Iyo ababyeyi batanye bigira ingaruka ku bana

Nubwo hari abantu batekereza ko gutana bituma abantu bamererwa neza, ubushakashatsi bugaragaza ko byangiza abana.

Uko wafasha ingimbi n’abangavu

Inama eshanu zishingiye kuri Bibiliya zafasha ingimbi n’abangavu.

Uko waganira n’abana ibirebana n’ibitsina

Abakiri bato bugarijwe n’ubutumwa buvuga iby’ibitsina kandi basigaye babubona bakiri bato cyane. Ni iki wagombye kumenya kandi se ni iki wakora ngo urinde abana bawe?

Uko waganira n’abana ku birebana n’inzoga

Ni ryari ababyeyi baganira n’abana babo kuri iyo ngingo y’ingenzi?

Uko waganira n’abana ibirebana n’ivangura ry’amoko

Kuganira n’abana ukurikije imyaka yabo bishobora kubafasha kwirinda kwandura imitekerereze mibi y’abandi ku birebana n’amoko.

Uko watoza abana bawe umuco wo kwifata

Guha umwana ikintu cyose asabye, bishobora gutuma atagira icyo yigezaho.

Uko watoza abana kwicisha bugufi

Ushobora kwigisha abana umuco wo kwicisha bugufi ariko utabatesheje agaciro.

Jya wigisha abana bawe gushimira

Ndetse n’abana bato cyane bashobora kwiga kuvuga ngo “urakoze” mu gihe bahawe impano cyangwa bagiriwe neza.

Uko watoza umwana kumvira

Ese wowe n’umwana wawe muhora murwanira ubuyobozi kandi umwana agasa naho ari we ubwegukana. Dore inama eshanu zabigufashamo.

Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe

Byagenda bite mu gihe umwana wawe yiriza cyangwa akagutitiriza kugira ngo abone ibyo ashaka?

Mu gihe umwana akunda kwirakaza

Wakora iki mu gihe umwana wawe yirakaje? Dore amahame yo muri Bibiliya yagufasha guhangana n’icyo kibazo.

Mu gihe umwana wawe abeshya

Wakora iki mu gihe umwana wawe abeshya? Iyi ngingo igaragaza inama zishingiye kuri Bibiliya zagufasha gutoza abana kuvugisha ukuri.

Kurera ingimbi/abangavu

Uko waganira n’abana bageze mu gihe cy’amabyiruka

Ese iyo uganira n’umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka, wumva aguteye umujinya? Ni iki gituma murakaranya?

Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse

Ihinduka riba mu mibiri y’abakobwa benshi rishobora gutuma bumva bahangayitse. Ababyeyi babafasha bate guhangana n’imihangayiko?

Wakora iki niba umwana wawe ashaka kwiyahura?

Ababyeyi bakora iki mu gihe umwana wabo atekereza kwiyahura?

Mu gihe umwana wawe agutengushye

Ntukihutire kuvuga ko umwana wawe ari ikigomeke. Ashobora kwikosora ukongera kumugirira ikizere.

Icyo wakora ngo abana bawe bakumvire

Kuki abana bisanzura ku rungano rwabo kuruta uko bisanzura ku babyeyi?

Uko watoza umwana wawe kumvira

Gucyaha bisobanura kwigisha. Amahame ya Bibiliya ashobora kugufasha kwigisha umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu kumvira, bigatuma atigomeka.

Uko washyiriraho amategeko abana bawe b’ingimbi

Wakora iki mu gihe abana bawe bakomeje kumva babangamiwe n’amategeko ubashyiriraho?

Uko wafasha umwana gukoresha interineti neza

Wafasha ute umwana wawe kumenya kwifatira imyanzuro aho gukurikiza amategeko gusa?

Ese umwana wange yagombye gukoresha imbuga nkoranyambaga?

Dore ibibazo bine byagufasha gufata umwanzuro mwiza.

Uko waganira n’umwana wawe ku birebana no kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina

Reba uko wafasha umwana wawe mbere y’uko agerwaho n’ingaruka zo kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina.

Mu gihe umwana wawe akora ibikorwa byo kwibabaza

Hari abakiri bato bakora ibikorwa byo kwibabaza. Babiterwa n’iki? Wabafasha ute?

Urubyiruko

Uko wakwirinda amoshya y’urungano

Amoshya y’urungano ashobora gutuma abantu beza bakora ibibi. Dore ibyo ukwiriye kuyamenyaho n’uko wayirinda

Jya wemera gukosorwa

Nubwo guhanwa cyangwa kunengwa bishobora kubabaza, byagufasha bite?

Jya ugira ikinyabupfura mu gihe ukoresha telefoni

Ese guhagarika ikiganiro ugasoma ubutumwa bugufi ni bibi? Ese kwirengagiza ubwo butumwa ugakomeza ikiganiro hari icyo bitwaye?

Uko warwanya ibishuko

Abagabo n’abagore bafite ubushobozi bwo kurwanya ibishuko. Dore inama esheshatu zagufasha kwiyemeza kurwanya ibishuko zikanakurinda imihangayiko iterwa no kuneshwa na byo.

Uko wakwitwara mu gihe urakaye

Ibintu bitanu bishingiye kuri Bibiliya byagufasha gutegeka uburakari.

Uko wahangana n’irungu

Guhorana irungu bishobora kukugiraho ingaruka nk’izigera ku muntu unywa amasegereti 15 ku munsi. Uko wakwirinda irungu, ubwigunge n’imitekerereze yo kumva ko wahejwe

Icyo wakora mu gihe ubenzwe

Ese ubuzima bushobora gukomeza nyuma yo kubabazwa n’uko bakubenze?

Mu gihe bibaye ngombwa ko usubira iwanyu

Ese wigeze kuva iwanyu ugerageza kwitunga, maze birakunanira? Dore inama zagufasha mu gihe usubiyeyo.

Nabona nte incuti nziza?

Ibintu bine byagufasha kuva ku bucuti busanzwe ukagira incuti magara.

Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka

Mu buzima ibintu bihora bihinduka. Suzuma uko bamwe na bamwe bahanganye n’ihinduka kandi babishobora.

Icyo wakora mu gihe upfushije umubyeyi

Gupfusha umubyeyi birababaza cyane. Ni iki cyafasha abakiri bato kwihanganira agahinda baterwa no gupfusha?

Uko twakwirinda imikino iteje akaga

Hari abantu bishora mu mikino iteje akaga, kugira ngo bamenye aho ubushobozi bwabo bugeze. Ese nawe ujya ubikora? Iyi ngingo irakwereka ingaruka z’iyo mikino.