Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza ushishikariza abashimishijwe kuza mu materaniro

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza ushishikariza abashimishijwe kuza mu materaniro

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Amateraniro aduha uburyo bwo ‘kuririmbira Yehova’ no ‘kumusingiza’ (Zab 149:1). Iyo turi mu materaniro twigishwa gukora ibyo Yehova ashaka (Zab 143:10). Iyo abantu bashimishijwe n’abo twigisha Bibiliya batangiye kuza mu materaniro, akenshi bituma barushaho kugira amajyambere.

UKO TWABIGENZA:

  • Jya umutumira vuba uko bishoboka. Si ngombwa ko utegereza igihe icyigisho kizaba kimaze guhama.—Ibyah 22:17

  • Jya usobanurira umuntu ushimishijwe uko amateraniro azaba ameze n’ibizigwa mu materaniro y’ubutaha. Dore ibyo wakwifashisha utumira umuntu: urupapuro rutumirira abantu kuza mu materaniro, videwo ifite umutwe uvuga ngo Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?, n’isomo rya 5 n’irya 7 yo mu gatabo Abakora ibyo Yehova ashaka

  • Jya umufasha: mu gihe akeneye kugera aho amateraniro abera cyangwa gutoranya imyenda ikwiriye yo kujyana mu materaniro, jya ubimufashamo. Byaba byiza mwicaranye, mukarebera mu gitabo kimwe, kandi ukamwereka abandi