Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 119

“Jya ugendera mu mategeko ya Yehova”

“Jya ugendera mu mategeko ya Yehova”

Kugendera mu mategeko ya Yehova ni ukumvira inama atanga tubyishimiye. Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu, urugero nk’umwanditsi wa zaburi, bakurikizaga amategeko ya Yehova kandi bakayishingikirizaho.

Kugendera mu mategeko ya Yehova ni byo bihesha ibyishimo nyakuri

119:1-8

Yosuwa yagaragaje ko yizeraga ubuyobozi Yehova atanga. Yari azi ko kugira ngo agire ibyishimo kandi agire icyo ageraho, yagombaga kwiringira Yehova n’umutima we wose

Ijambo ry’Imana rituma tugira ubutwari bwo guhangana n’ibigeragezo

119:33-40

Yeremiya yagize ubutwari kandi yiringira Yehova mu bihe bibi. Yoroheje ubuzima kandi akomeza gusohoza inshingano ye

Ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana butuma tubwiriza dufite icyizere

119:41-48

Pawulo ntiyagiraga ubwoba bwo kubwiriza abantu bose. Igihe yabwirizaga guverineri Feligisi, yari yiringiye ko Yehova amufasha akamubwiriza ashize amanga

Nakora iki ngo ndusheho kugaragaza ko mfite icyizere igihe mbwiriza abandi?

  • Ku ishuri

  • Ku kazi

  • Mu muryango

  • Ahandi