Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Icyo wakora usanze abana bonyine mu rugo

Icyo wakora usanze abana bonyine mu rugo

Mu gihe tugeze mu rugo maze tukahasanga abana gusa, tugomba guhita tubabaza niba ababyeyi bahari. Ibyo bigaragaza ko twubaha ubutware bwabo (Img 6:20). Nibaduha ikaze, tuzabyanga mu kinyabupfura. Niba ababyeyi badahari, dushobora kugaruka ikindi gihe.

Niba ari umwana mukuru, wenda ari mu kigero cy’imyaka irenga cumi n’itanu, na bwo tuba tugomba kumubaza niba ababyeyi be bahari. Mu gihe badahari, dushobora kumubaza niba ababyeyi be bajya bamureka akihitiramo ibitabo asoma. Niba babimwemerera, dushobora kumuha igitabo cyangwa tukamwereka urubuga rwa jw.org.

Mu gihe dusubiye gusura umwana wagaragaje ko ashimishijwe, tugomba kubanza kuvugana n’ababyeyi be. Ibyo bizatuma tubona uburyo bwo kubasobanurira impamvu turi aho, kandi tubereke inama za Bibiliya z’ingirakamaro kandi ziringirwa zigenewe imiryango (Zb 119:86, 138). Iyo twubashye ababyeyi, bibabera urugero rwiza kandi bashobora kutwemerera kujya tugeza ubutumwa bwiza ku bagize umuryango wabo.—1Pt 2:12.