Bashiki bacu babwiriza bifashishije agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka, muri Indoneziya

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Gashyantare 2016

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bwo gutanga Nimukanguke! n’agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka. Ifashishe ingero zatanzwe maze ushake uburyo wakoresha utangiza ibiganiro.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Nehemiya yakundaga ugusenga k’ukuri

Reba ukuntu Nehemiya yashyizeho imihati yongera kubaka inkuta za Yerusalemu no guteza imbere ugusenga k’ukuri. (Nehemiya 1-4)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Nehemiya yari umugenzuzi w’intangarugero

Yafashije Abisirayeli kubonera ibyishimo mu gusenga k’ukuri. Reba imbonerahamwe n’amashusho kugira ngo umenye ibyabereye i Yerusalemu mu kwezi kwa Tishiri mu mwaka wa 455 M.Y. (Nehemiya 8:1-18)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Abagaragu ba Yehova bizerwa bashyigikira gahunda za gitewokarasi

Mu gihe cya Nehemiya, abagaragu ba Yehova bashyigikiraga ugusenga k’ukuri mu buryo butandukanye kandi babyishimiye. (Nehemiya 9-11)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ubuzima bwiza kuruta ubundi

Abakiri bat bo mu muryango wa Yehova, bafite uburyo bwinshi bwo guhitamo ubuzima bwiza kuruta ubundi. Muganiri kuri iyo videwo mwifashishije ibibazo.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Amasomo y’ingenzi tuvana kuri Nehemiya

Iyumvishe ukuntu Nehemiya yagaragaje ishyaka agashyigikira ugusenga k’ukuri (Nehemiya 12-13).

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uzatumire abantu bo mu ifasi yawe bose kugira ngo bazaze mu Rwibutso

Uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga impapuro zitumirira abantu kuza mu Rwibutso rwo mu wa 2016. Kurikiza aya mabwiriza kugira ngo ukurikirane abagaragaje ko bashimishijwe.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Esiteri yavuganiye ubwoko bw’Imana

Iyumvire umuntu wagaragaje ubutwari akavuganira ubwoko bwa Yehova (Esiteri 1-5).