Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ESITERI 1-5

Esiteri yavuganiye ubwoko bw’Imana

Esiteri yavuganiye ubwoko bw’Imana

Esiteri yagaragaje ukwizera gukomeye n’ubutwari igihe yajyaga kuvuganira ubwoko bw’Imana

  • Kujya imbere y’umwami atagutumyeho byahanishwaga igihano cy’urupfu. Hari hashize iminsi 30 umwami adatumaho Esiteri.

  • Umwami Ahasuwerusi, nanone ushobora kuba yaritwaga Xerxes wa I, yari umunyamahane. Igihe kimwe, yategetse ko bacamo umuntu kabiri kugira ngo bibere abandi isomo. Nanone, yavanye Umwamikazi Vashiti ku ngoma bitewe n’uko yanze kumwumvira.

  • Byabaye ngombwa ko Esiteri avuga ko yari Umuyahudikazi kandi asobanurira umwami neza ko umujyanama we yizeraga yamubeshye.