Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1-7 Gashyantare

NEHEMIYA 1-4

1-7 Gashyantare
  • Indirimbo ya 126 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tsindagiriza uko umubwiriza yashyizeho urufatiro rwo gusubira gusura. Tera ababwiriza inkunga yo gutegura uburyo bwabo bwo gutangiza ibiganiro.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 103

  • Itegure kuzakora ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe na Mata: (Imin. 15) Ikiganiro. Musuzume ibitekerezo by’ingenzi biri mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Gira uruhare mu gutuma igihe cy’Urwibutso kiba igihe gishimishije” (km 2/14 2). Tsindagiriza akamaro ko kwitegura mbere y’igihe (Img 21:5). Gira icyo ubaza ababwiriza babiri bakoze ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cyashize. Ni izihe nzitizi bahuye na zo ariko bakazitsinda? Ni ibihe bintu byabashimishije?

  • Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia igice cya 8 ¶1-16 (Imin. 30)

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 135 n’isengesho