Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

15-21 Gashyantare

Nehemiya 9-11

15-21 Gashyantare
  • Indirimbo ya 84 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Abagaragu ba Yehova bizerwa bashyigikira gahunda za gitewokarasi”: (Imin. 10)

    • Nh 10:28-30—Bemeranyije ko batari kuzashyingiranwa n’“abantu bo mu gihugu” (w98 15/10 21 ¶11)

    • Nh 10:32-39—Biyemeje gushyigikira ugusenga k’ukuri uko bishoboka kose (w98 15/10 21 ¶11-12)

    • Nh 11:1, 2—Bashyigikiye gahunda zihariye za gitewokarasi babyishimiye (w06 1/2 11 ¶6; w98 15/10 22 ¶13)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Nh 9:19-21—Yehova yagaragaje ate ko yitaga ku byo abagize ubwoko bwe babaga bakeneye (w13 15/9 9 ¶9-10)?

    • Nh 9:6-38—Ni uruhe rugero rwiza Abalewi badusigiye mu birebana n’isengesho (w13 15/10 22-23 ¶6-7)?

    • Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?

    • Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?

  • Gusoma Bibiliya: Nh 11:15-36 (Imin. 4 cg itagezeho)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Tuzatanga igazeti ya Nimukanguke! iherutse gusohoka, twerekane ingingo ivuga ngo “Inama zigenewe umuryango—Nabona nte incuti nziza?” Tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.

  • Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko twasubira gusura umuntu washimishijwe n’ingingo ivuga ngo “Inama zigenewe umuryango—Nabona nte incuti nziza?,” yo muri Nimukanguke! iherutse gusohoka. Tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.

  • Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko wakwigisha umuntu Bibiliya (bh 32-33 ¶13-14).

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 19

  • Ubuzima bwiza kuruta ubundi: (Imin. 15) Ikiganiro. Mu gutangira, werekane videwo. Hanyuma musuzumire hamwe ibibazo bijyana na yo. Gira icyo ubaza muri make umubwiriza w’umuseribateri cyangwa washatse wakoresheje neza imyaka y’ubuseribateri, akora byinshi mu murimo wa Yehova (1Kr 7:35). Ni iyihe migisha yabonye?

  • Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia Igice cya 9 ¶1-13 (Imin. 30)

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 76 n’isengesho