8-14 Gashyantare
Nehemiya 5-8
Indirimbo ya 123 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Nehemiya yari umugenzuzi w’intangarugero”: (Imin. 10)
Nh 5:1-7—Nehemiya yateze abantu amatwi kandi agira icyo akora (w06 1/2 9 ¶2)
Nh 5:14-19—Nehemiya yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi, ubwenge no kutagira ubwikunde (w06 1/2 10 ¶4)
Nh 8:8-12—Nehemiya yagize uruhare mu gusobanurira abantu Ijambo ry’Imana (w06 1/2 11 ¶4)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Nh 6:5—Kuki Sanibalati yoherereje Nehemiya “urwandiko rufunguye” (w06 1/2 9 ¶3)?
Nh 6:10-13—Kuki Nehemiya yanze kumvira inama Shemaya yamugiriye (w07 1/7 30 ¶15)?
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Nh 6:14–7:7a (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Tuzatanga igazeti ya Nimukanguke! iherutse gusohoka twereke umuntu ingingo yo ku gifubiko cy’iyo gazeti. Tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko twasubira gusura umuntu washimishijwe n’ingingo yo ku gifubiko cy’igazeti ya Nimukanguke! Tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko wakwigisha umuntu Bibiliya (bh 28-29 ¶4-5).
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 62
Ese ‘wifuza inshingano’?: (Imin. 15) Disikuru izatangwa n’umusaza, ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nzeri 2014, ku ipaji ya 3-6. Erekana videwo yo mu kiganiro cyo kuri televiziyo ya JW cyo mu kwezi k’Ukuboza 2015, ifite umutwe uvuga ngo Bavandimwe, mwifuze inshingano zo gukora imirimo myiza. Garagaza impamvu zikwiriye zo kwifuza inshingano, kandi usobanure uko abavandimwe babigeraho. Tera abavandimwe inkunga yo kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abakozi b’itorero n’abasaza, kandi ubikore mu bugwaneza.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia Igice cya 8 ¶17-27, agasanduku (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 125 n’isengesho