22-28 Gashyantare
NEHEMIYA 12-13
Indirimbo ya 106 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Amasomo y’ingenzi tuvana kuri Nehemiya”: (Imin. 10)
Nh 13:4-9—Jya wirinda incuti mbi (w13 15/8 4 ¶5-8)
Nh 13:15-21—Jya ushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere (w13 15/8 6 ¶13-15)
Nh 13:23-27—Jya ukomeza kugira imico igaragaza ko uri Umukristo (w13 15/8 6-7 ¶16-18)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Nh 12:31—Kugira imitwe ibiri y’abaririmbyi bigomba kuba byaragiraga akahe kamaro (it-2-F 360 ¶6)?
Nh 13:31b—Ni iki Nehemiya yasabaga Yehova (w11 1/2 14 ¶3-5)?
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Nh 12:1-26 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Tuzaha abantu bashimishijwe, niyo byaba ari mu rugero ruto, impapuro zibatumirira kuza mu Rwibutso.
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 4 cg itagezeho) Tuzaha abantu bashimishijwe by’ukuri impapuro zibatumirira kuza mu Rwibutso n’igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) Tuzasobanurira umwigishwa wa Bibiliya ibirebana n’Urwibutso, twifashishije igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ku ipaji ya 206-208. Tuzaha abo twigisha Bibiliya ubufasha bakeneye kugira ngo baze mu Rwibutso.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 5
“Uzatumire abantu bo mu ifasi yawe bose kugira ngo bazaze mu Rwibutso”: (Imin. 15) Ikiganiro. Vuga icyo itorero rizakora kugira ngo rirangize ifasi yaryo. Mu gihe muri bube musuzuma “Intambwe twatera,” murebe videwo ivuga iby’Urwibutso. Tera bose inkunga yo kuzifatanya muri iyo gahunda mu buryo bwuzuye, kandi ubashishikarize kujya bita ku muntu wese ugaragaje ko ashimishijwe. Hatangwe icyerekanwa.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia Igice cya 9 ¶14-24, n’agasanduku (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 147 n’isengesho