AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Gashyantare 2017
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga Nimukanguke! n’uburyo bwo kwigisha ukuri ku birebana n’inkomoko y’ubuzima. Tegura uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Kumvira Yehova bihesha imigisha
Kubera ko Yehova adukunda, atwereka inzira dukwiriye kunyuramo.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Kristo yababajwe ku bwacu
Urupfu rwa Yesu rwashubije ikirego Satani yareze abagaragu b’Imana kirebana n’ubudahemuka bwabo.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Fasha abana bawe kwizera Umuremyi mu buryo butajegajega
Abana bawe bemera ko ubuzima bwabayeho bute? Wabafasha ute kwizera ko Yehova Imana ari Umuremyi?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mutangaze umwaka wo kwemererwamo na Yehova”
Ese umwaka wo kwemerwa na Yehova ni umwaka usanzwe? Ibyo bihuriye he n’umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya ukoresha neza imfashanyigisho za Bibiliya
Ibitabo byacu iyo bimaze gucapwa byoherezwa hirya no hino ku isi, kandi ibyo bisaba imbaraga n’amafaranga menshi. Ujye ugira ubushishozi mu gihe ubitanga.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ijuru rishya n’isi nshya bizadushimisha cyane
Ijuru rishya n’isi nshya Imana idusezeranya bisobanura iki?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mwishimire mu byiringiro
Ibyiringiro bimeze nk’igitsika ubwato. Gutekereza ku masezerano yo mu Ijambo ry’Imana bituma tugira ibyiringiro bihamye bikadufasha kugira ibyishimo n’iyo twaba duhanganye n’ibigeragezo.