Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukoresha neza imfashanyigisho za Bibiliya

Jya ukoresha neza imfashanyigisho za Bibiliya

Yesu yaravuze ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Mt 10:8). Iyo nama tuyikurikiza dutanga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho nta kiguzi (2Kr 2:17). Ibyo bitabo bikubiyemo ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Iyo bimaze gucapwa byoherezwa mu matorero yo hirya no hino ku isi, kandi ibyo bisaba imbaraga n’amafaranga menshi. Ni yo mpamvu twagombye gufata ibyo dukeneye gusa.

Mu gihe utanga ibyo bitabo, ujye ugira ubushishozi ndetse n’igihe ubwiriza mu ruhame (Mt 7:6). Aho kugira ngo ubihe umuntu wese ubonye, jya ubanza umuganirize urebe niba ashimishijwe koko. Ese ushobora gusubiza yego nibura kuri kimwe mu bibazo biri mu gasanduku kari kumwe n’iyi ngingo? Niba utabona neza ko ashimishijwe, ujye umuha inkuru y’ubwami. Ariko nadusaba igazeti cyangwa igitabo, tuzakimuha.Img 3:27, 28.