IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mwishimire mu byiringiro
Ibyiringiro bimeze nk’igitsika ubwato (Hb 6:19). Biturinda guteraganwa mu gihe duhuye n’ibibazo bigereranywa n’imiraba yo mu nyanja (1Tm 1:18, 19). Muri ibyo bibazo harimo gutenguhwa, gutakaza ibyacu, uburwayi budakira, gupfusha n’ibindi bibazo byatuma tudakomeza kuba indahemuka.
Ukwizera n’ibyiringiro bituma twemera ko tuzabona imigisha twasezeranyijwe (2Kr 4:16-18; Hb 11:13, 26, 27). Bityo rero, twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, twagombye guhora dutekereza ku masezerano yo mu Ijambo ry’Imana kugira ngo tugire ibyiringiro bihamye. Ibyo bizatuma dukomeza kugira ibyishimo, n’iyo twaba duhanganye n’ibigeragezo.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO MWISHIMIRE MU BYIRINGIRO, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Ni mu buhe buryo Mose yatubereye urugero rwiza?
-
Abatware b’imiryango bafite izihe nshingano?
-
Ni izihe ngingo dushobora gusuzuma muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango?
-
Ibyiringiro bidufasha bite guhangana n’ibigeragezo?
-
Ni ibiki wiringiye kuzabona?