IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Fasha abana bawe kwizera Umuremyi mu buryo butajegajega
Ibyaremwe bitangaza ikuzo rya Yehova (Zb 19:1-4; 139:14). Isi ya Satani yo, yigisha inyigisho zitesha Imana agaciro, ku birebana n’inkomoko y’ubuzima (Rm 1:18-25). Wakora iki ngo urinde abana bawe imitekerereze nk’iyo? Kuva bakiri bato, jya ubafasha kwemera ko Yehova abaho kandi ko abitaho buri wese ku giti cye (2Kr 10:4, 5; Ef 6:16). Jya ugerageza gutahura ibyo bize ku ishuri, maze wifashishe ibintu bitandukanye kugira ngo ubagere ku mutima.
EREKANA VIDEWO IVUGA NGO ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO
Ni iyihe mitekerereze idakwiriye abantu benshi bafite ku birebana no kwizera Imana?
Ku ishuri babivugaho iki?
Ni iki kikwemeza ko Yehova abaho?
Ni iki wakora ngo ufashe umuntu kwemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose?