6-12 Gashyantare
YESAYA 47-51
Indirimbo ya 120 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Kumvira Yehova bihesha imigisha”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ye 49:6—Ni mu buhe buryo Mesiya ari “umucyo w’amahanga”, kandi igihe yari ku isi yarakoreye umurimo we mu Bisirayeli gusa? (w07 15/1 9 par. 8)
Ye 50:1—Kuki Yehova yabajije Abisirayeli ati “icyemezo cy’ubutane nahaye nyoko kiri he?” (it-1 643 par. 4-5)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ye 51:12-23
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza “uburyo bw’icyitegererezo,” hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tera ababwiriza inkunga yo kujya berekana videwo ivuga ngo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema? igihe cyose bishoboka.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 89
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 7) Mushobora kuganira ku Gitabo nyamwaka (yb16 144-145)
Ba incuti ya Yehova—Jya wumvira Yehova: (Imin. 8) Ikiganiro. Tangira werekana videwo ivuga ngo Ba incuti ya Yehova
—Jya wumvira Yehova. Hanyuma musuzume ibibazo bikurikira: Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma twumvira Yehova (Img 27:11)? Abana bakumvira Yehova bate? Abantu bakuru bagaragaza bate ko bumvira Yehova? Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 8 par. 1-7 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza mu ndimi zisaga 670”
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 98 n’isengesho