AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Gashyantare 2018
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Ibiganiro bishingiye kuri ibi bibazo: Ese Bibiliya iracyafite akamaro? Ese Bibiliya ihuza na siyansi? Ese inama Bibiliya itanga zifite akamaro?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Umugani w’ingano n’urumamfu
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga mu mugani w’ingano n’urumamfu? Umubibyi, umwanzi, abasaruzi ni ba nde?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Imigani yerekeza ku Bwami idufitiye akahe kamaro?
Yesu yakoresheje imigani yoroheje ashaka kwigisha inyigisho zimbitse. Ni ayahe masomo tuvana mu gice cya 13 cya Matayo?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Agaburira abantu benshi binyuze kuri bake
Yesu yasabye abigishwa be kugaburira abantu benshi, nubwo bari bafite imigati itanu n’amafi abiri gusa. Byagenze bite, kandi ibyo bitwigisha iki?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Jya wubaha so na nyoko”
Yesu yavuze akamaro ko ‘kubaha so na nyoko.’ Ese kubaha ababyeyi bigira aho birangirira?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ese ibitekerezo byawe bihuje n’iby’Imana?
Twakora ibyo Imana ishaka dute aho gukora ibyo Satani ashaka? Yesu yavuze ibintu bitatu byadufasha kwirinda imitekerereze mibi.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ukoresha neza ibibazo
Yesu yakoreshaga neza ibibazo kugira ngo yigishe abamuteze amatwi amasomo atandukanye. Twamwigana dute mu gihe twigisha abandi?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ntukibere igisitaza cyangwa ngo usitaze abandi
Yesu yakoresheje imigani yerekana ko kwibera igisitaza cyangwa gusitaza abandi ari bibi cyane. Ni iki gishobora kukubera igisitaza?