Agaburira abantu benshi binyuze kuri bake
Mbere ya Pasika yo mu wa 32, Yesu yakoze igitangaza ari na cyo cyonyine cyavuzwe n’abanditsi bane b’Amavanjiri.
Igihe Yesu yakoraga icyo gitangaza, yadusigiye urugero agikurikiza no muri iki gihe.
-
Yesu yasabye abigishwa be kugaburira imbaga y’abantu, nubwo bari bafite imigati itanu n’amafi abiri gusa
-
Yesu yafashe imigati itanu n’amafi abiri, arasenga, nuko ayiha abigishwa be, na bo bayiha abantu
-
Yesu yakoze igitangaza agaburira abantu bose bari aho bararya barahaga, baranasagura. Yagaburiye abantu benshi binyuze kuri bake, ari bo bigishwa be
-
Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka yari gushyiraho itsinda ry’abantu bari gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye.” —Mt 24:45
-
Mu mwaka wa 1919, Yesu yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ ugizwe n’abavandimwe bake basutsweho umwuka, kugira ngo bage baha ibyokurya abandi “bagaragu”
-
Yesu akoresha itsinda ry’abavandimwe basutsweho umwuka, kugira ngo akurikize urugero yatanze mu kinyejana cya mbere
Nagaragaza nte ko nemera kandi ko nubaha iryo tsinda Yesu akoresha ngo atugaburire mu buryo bw’umwuka?