Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Jya wubaha so na nyoko”

“Jya wubaha so na nyoko”

Igihe Yesu yari ku isi yagarutse ku itegeko rigira riti: “Wubahe so na nyoko” (Kv 20:12; Mt 15:4). Ibyo Yesu yabivuze ashize amanga kubera ko akiri muto ‘yakomeje kugandukira’ ababyeyi be (Lk 2:51). Yesu amaze kuba mukuru yasigiye nyina uwari kuzamwitaho, igihe yari kuba amaze gupfa.—Yh 19:26, 27.

Muri iki gihe na bwo, Abakristo bakiri bato bumvira ababyeyi babo, bakavugana na bo mu kinyabupfura kandi bakabubaha. Mu by’ukuri tugomba guhora twubaha ababyeyi. Tugomba gukomeza kububaha n’igihe bamaze gusaza, kuko tubigiraho byinshi (Img 23:22). Nanone tugaragaza ko tububaha, iyo tubitaho kandi tukabaha ibyo bakeneye (1Tm 5:8). Twaba turi bato cyangwa dukuze, tugomba gukomeza gushyikirana neza n’ababyeyi bacu kuko na byo bigaragaza ko tububaha.

MUREBE VIDEWO ISHUSHANYIJE IVUGA NGO NAGANIRA NTE N’ABABYEYI BANJYE?, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni iki gishobora gutuma kuganira n’ababyeyi bawe bikugora?

  • Wagaragaza ute ko wubaha ababyeyi bawe mu gihe ubavugisha?

  • Kuganira n’ababyeyi bacu bitugirira akahe kamaro (Img 15:22)?

    Kuganira n’ababyeyi bawe, bishobora gutuma ugira icyo wigezaho mu buzima