IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ukoresha neza ibibazo
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Niba ‘ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ari nk’amazi maremare,’ ibibazo tumubaza bimeze nk’indobo twakoresha kugira ngo tubimenye (Img 20:5). Kubaza ibibazo bituma uwo tuganira avuga ibyo atekereza. Nanone ibisubizo atanga kuri ibyo bibazo, bituma tumenya uko abona ibintu. Yesu yakoreshaga neza ibibazo. Twamwigana dute?
UKO WABIGENZA:
-
Jya ubaza ibibazo bituma umenya icyo atekereza. Yesu yabajije abigishwa be ibibazo kugira ngo amenye ibibari ku mutima (Mt 16:13-16; be 238 par. 3-5). Ni ibihe bibazo byagufasha kumenya ibiri mu mutima w’umuntu?
-
Jya ubaza ibibazo bituma yifatira umwanzuro. Yesu yakoresheje ibibazo kugira ngo akosore Petero kandi amuha ibisubizo bitandukanye ngo ahitemo icy’ukuri, maze yifatire umwanzuro (Mt 17:24-26). Ni ibihe bibazo wabaza umuntu, bikamufasha kwifatira umwanzuro mwiza?
-
Jya umushimira. Yesu yashimiye umwanditsi ‘wasubizanyije ubuhanga’ (Mr 12:34). Washimira ute umuntu ugushubije ikibazo umubajije?
MUREBE AGACE KABANZA KA VIDEWO IVUGA NGO TUJYE DUKORA UMURIMO YESU YAKORAGA—TWIGISHA, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Kuki uyu mubwiriza atigishije neza, nubwo ibyo yavugaga byari ukuri?
-
Kuki gutanga ibisobanuro gusa bidahagije?
MUREBE AKANDI GACE K’IYO VIDEWO, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Ni mu buhe buryo uyu muvandimwe yakoresheje neza ibibazo?
-
Dukurikije uko yigisha, ni ibihe bintu bindi twamwigiraho?