Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 18-19

Ntukibere igisitaza cyangwa ngo usitaze abandi

Ntukibere igisitaza cyangwa ngo usitaze abandi

Yesu yakoresheje imigani yerekana ko kwibera igisitaza cyangwa gusitaza abandi ari bibi cyane.

18:6, 7

  • Ijambo ‘igisitaza’ ryerekeza ku kintu gituma umuntu ateshuka, agakora ikintu kibi cyangwa akagwa mu cyaha

  • Umuntu ubera abandi igisitaza, icyamubera kiza ni uko yahambirwa urusyo runini ku ijosi maze akarohwa mu nyanja

Urusyo n’ingasire

18:8, 9

  • Yesu yagiriye abigishwa be inama yo guca ikiganza cyabo cyangwa kunogora ijisho ryabo, mu gihe babona ko byababera igisitaza

  • Byaba byiza umuntu yigomwe ibintu yakundaga akazabona Ubwami bw’Imana, aho kubigumana akazajugunywa muri Gehinomu igereranya kurimbuka

Ni iki gishobora kumbera igisitaza? Nakwirinda nte kwibera igisitaza cyangwa gusitaza abandi?