Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 12-13

Umugani w’ingano n’urumamfu

Umugani w’ingano n’urumamfu

Yesu yifashishije umugani w’ingano n’urumamfu kugira ngo asobanure uko yari gutoranya itsinda ry’Abakristo basutsweho umwuka bagereranywa n’ingano. Yatangiye kubatoranya mu wa 33.

13:24

‘Umuntu yabibye imbuto nziza mu murima we’

  • Umubibyi: Yesu Kristo

  • Imbuto nziza zabibwe: Abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka wera

  • Umurima: Isi

13:25

“Mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu”

  • Umwanzi: Satani

  • Igihe abantu bari basinziriye: Urupfu rw’intumwa

13:30

“Mureke byombi bikurane kugeza ku isarura”

  • Ingano: Abakristo basutsweho umwuka

  • Urumamfu: Abakristo b’ikinyoma

‘Babanze gukusanya urumamfu hanyuma babone guhunika ingano’

  • Abagaragu/abasaruzi: Abamarayika

  • Gukusanya urumamfu: Gutandukanya Abakristo b’ikinyoma n’Abakristo basutsweho umwuka

  • Guhunika mu kigega: Gukusanyiriza Abakristo basutsweho umwuka mu itorero ryongeye gushyirwaho

Igihe isarura ryatangiraga, ni iki cyatandukanyaga Abakristo b’ukuri n’Abakristo b’ikinyoma?

Kuba usobanukiwe uyu mugani, bigufitiye akahe kamaro?