Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAROMA 4-6

‘Imana yatweretse urukundo rwayo’

‘Imana yatweretse urukundo rwayo’

5:8, 18, 21

Impano Yehova yaduhaye y’inshungu yakemuye ibibazo bikomeye, urugero nko kweza izina rya Yehova no kugaragaza ko ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Nanone inshungu ituma muri iki gihe Yehova abona ko abantu bamwumvira bakiranuka kandi igatuma bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka bishimye mu gihe kizaza.

Twagaragaza dute ko dushimira Yehova kubera iyo mpano y’inshungu?

  • Iyo twiyeguriye Yehova kandi tukabatizwa, tuba tugaragaje ko twizera inshungu kandi ko twifuza kuba abagaragu be

  • Iyo tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, tuba tugaragaza ko twigana Yehova, kuko akunda abantu b’ingeri zose.—Mt 22:39; Yh 3:16

Ni ikihe kintu kindi nakora ngo ngaragaze ko nshimira Yehova ku bw’impano y’inshungu yaduhaye?