Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Komeza gutegereza wihanganye

Komeza gutegereza wihanganye

Umaze igihe kingana iki utegereje ko Ubwami bw’Imana buza? Ese wakomeje kwihangana nubwo wagiye uhura n’ibigeragezo (Rm 8:25)? Hari Abakristo bahura n’ibigeragezo bitandukanye harimo kwangwa, kugirirwa nabi, gufungwa no gukangishwa kwicwa. Abandi benshi bahanganye n’indwara zidakira cyangwa iza bukuru.

Ni iki cyadufasha gutegereza twihanganye nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo? Twagombye gusoma Bibiliya buri munsi kandi tukayitekerezaho kugira ngo tugire ukwizera gukomeye kandi tugakomeza gutekereza ku byiringiro dufite (2Kr 4:16-18; Hb 12:2). Twagombye gusenga Yehova tumusaba umwuka wera (Lk 11:10, 13; Hb 5:7). Data udukunda aradufasha ‘tukihanganira ingorane zose dufite ibyishimo.’—Kl 1:11.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: TUGOMBA ‘KWIRUKA TWIHANGANYE’: TWIRINGIYE KUZABONA IGIHEMBO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni ibihe bintu bishobora ‘kutugwirira’ (Umb 9:11)?

  • Isengesho ryadufasha rite mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?

  • Mu gihe tutagishoboye gukora byinshi mu murimo wa Yehova nk’uko byari bimeze kera, kuki twagombye kwibanda ku byo dushoboye?

  • Komeza guhanga amaso ingororano

    Ni iki kigufasha gukomeza kwizera ko uzabona ingororano?