25 Gashyantare–3 Werurwe
ABAROMA 9-11
Indirimbo ya 25 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Urugero rw’igiti cy’umwelayo”: (Imin. 10)
Rm 11:16—Umwelayo wahinzwe ugereranya isohozwa ry’umugambi w’Imana urebana n’isezerano yagiranye na Aburahamu (w11 15/5 23 par. 13)
Rm 11:17, 20, 21—Abakristo basutsweho umwuka batewe ku giti cy’umwelayo w’ikigereranyo bagomba gukomeza kugira ukwizera (w11 15/5 24 par. 15)
Rm 11:25, 26—Abagize Isirayeli y’umwuka bose ‘bazakizwa’ (w11 15/5 25 par. 19)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Rm 9:21-23—Kuki twagombye kwemera kubumbwa n’Umubumbyi Mukuru, ari we Yehova? (w13 15/6 25 par. 5)
Rm 10:2—Kuki twagombye gusuzuma tukareba neza niba uburyo bwacu bwo gusenga bushingiye ku bumenyi nyakuri? (it-1-F 1234 par. 6)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Rm 10:1-15 (th ingingo ya 10)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 6)
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 5 cg itagezeho) Koresha uburyo bwo gusubira gusura bwa kabiri, hanyuma utangize ikigisho mu gitabo Icyo Bibiliya itwigisha. (th ingingo ya 9)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Jya ureka kwigisha Bibiliya abantu batagira amajyambere”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 56
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 36 n’isengesho