Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Jya ureka kwigisha Bibiliya abantu batagira amajyambere

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Jya ureka kwigisha Bibiliya abantu batagira amajyambere

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Abantu bagomba kwambaza izina rya Yehova kugira ngo bazakizwe (Rm 10:13, 14). Icyakora abantu bose biga Bibiliya si ko bemera kugendera ku mahame ya Yehova. Ubwo rero twagombye gukoresha neza igihe cyacu tugafasha abantu biteguye guhinduka ngo bashimishe Yehova. Niba tumaze igihe runaka twigisha umuntu Bibiliya ariko akaba atagira amajyambere, byaba byiza turetse kumwigisha maze tugashaka abo Yehova yireherejeho, akabarehereza no ku muryango we (Yh 6:44). Icyakora nyuma yaho nitubona yarahindutse, akaba ‘yiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka,’ dushobora kongera kumwigisha Bibiliya.—Ibk 13:48.

UKO WABIGENZA:

  • Jya ushimira umwigishwa kuba yifuza kugira ubumenyi nyakuri.—1Tm 2:4

  • Tsindagiriza akamaro ko gushyira mu bikorwa ibyo yiga.—Lk 6:46-49

  • Muganire ku mugani wa Yesu uvuga iby’umubibyi, maze umufashe gutekereza ku mpamvu zituma atagira amajyambere.—Mt 13:18-23

  • Musobanurire neza impamvu uretse kumwigisha Bibiliya, ariko ntumukomeretse

  • Mubwire ko uzajya unyuzamo ukamusura cyangwa ukamuterefona kugira ngo umutere inkunga kandi ko uzongera kumwigisha igihe azaba yiyemeje kugira amajyambere

MUREBE VIDEWO, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ukurikije ikiganiro umwigishwa yagiranye n’umubwiriza, ni iki kigaragaza ko atagiraga amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?

  • Umubwiriza yafashije ate umwigishwa wa Bibiliya kumva ko hari ibyo agomba guhindura?

  • Umubwiriza yakoze iki ngo yereke umwigishwa wa Bibiliya ko nabishaka azongera kumwigisha Bibiliya?