Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese ubona imico y’Imana itaboneka?

Ese ubona imico y’Imana itaboneka?

Ese iyo witegereje indabo nziza, ijuru rihunze inyenyeri n’isumo ryiza, uhita ubona ko ari Imana yabiremye? Ibidukikije bigaragaza imico ya Yehova itaboneka (Rm 1:20). Iyo twitegereje ibyaremwe, tubona imbaraga, urukundo, ubwenge, ubutabera n’ubuntu bwa Yehova.—Zb 104:24.

Ni ibihe bintu Yehova yaremye ubona buri munsi? Niyo waba uba mu mugi, ushobora kubona inyoni n’ibiti. Kwitegereza ibyo Yehova yaremye bitugabanyiriza imihangayiko, bigatuma twibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi kandi bigatuma twizera ko Yehova afite ubushobozi bwo kutwitaho iteka ryose (Mt 6:25-32). Niba ufite abana, uge ubafasha kubona imico ya Yehova itagereranywa. Uko turushaho kwitegereza ibyaremwe kandi tukabyishimira, ni na ko turushaho kuba inshuti z’Umuremyi wacu.—Zb 8:3, 4.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: IBYAREMWE BIHESHA IMANA ICYUBAHIRO: URUMURI N’AMABARA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iki gituma tubona amabara?

  • Kuki hari amabara ahinduka bitewe n’aho uyarebeye?

  • Kuki tubona amabara atandukanye mu kirere?

  • Ni ibihe bintu bifite amabara atangaje wigeze kubona hafi y’aho utuye?

  • Kuki twagombye gufata igihe tukitegereza ibyaremwe?

Urumuri n’amabara bitwigisha iki ku mico ya Yehova?