Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

30 Gicurasi–5 Kamena

ZABURI 26-33

30 Gicurasi–5 Kamena
  • Indirimbo ya 23 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Jya usenga Yehova umusaba kugira ubutwari”: (Imin. 10)

    • Zb 27:1-3—Gutekereza ku kuntu Yehova ari urumuri bituma tugira ubutwari. (w12 15/7 22-23 ¶3-6)

    • Zb 27:4—Kwishimira gahunda y’ugusenga k’ukuri biradukomeza. (w12 15/7 24 ¶7)

    • Zb 27:10—Yehova aba yiteguye gufasha abagaragu be mu gihe abandi babatereranye. (w12 15/7 24 ¶9-10)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Zb 26:6—Ni mu buhe buryo, kimwe na Dawidi, tuzenguruka igicaniro cya Yehova mu buryo bw’ikigereranyo? (w06 15/5 19 ¶12)

    • Zb 32:8—Ni akahe kamaro ko kugira ubushishozi butangwa na Yehova? (w09 1/6 5 ¶3)

    • Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?

    • Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Zb 32:1–33:8

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) kt—Somera umurongo wa Bibiliya ku gikoresho cya elegitoroniki.

  • Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa kigaragaza uko twatangiza icyigisho umuntu dushyira amagazeti uko asohotse. Mwereke videwo ivuga ngo Kwiga Bibiliya bikorwa bite? iri kuri JW Library.

  • Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) jl Isomo rya 9—Ereka umwigishwa muri make uko yakwifashisha JW Library, mu gihe ategure amateraniro.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 130

  • Ibikenewe iwanyu: (Imin 15) Ushobora kungurana ibitekerezo n’abateranye ubabaza amasomo bavanye mu Gitabo nyamwaka (yb16 112-113; 135-136).

  • Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) ia igice cya 16 ¶16-29, agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ubuhanuzi bwasohoye” n’ibibazo by’isubiramo

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 16 n’isengesho