Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko wakoresha JW Library

Uko wakoresha JW Library

WIYIGISHA:

  • Soma Bibiliya n’isomo ry’umunsi

  • Soma Igitabo nyamwaka, amagazeti n’ibindi bitabo. Jya ukoresha akamenyetso karanga aho ugeze usoma

  • Tegura amateraniro y’itorero kandi ushyire akamenyetso ku bisubizo uzatanga

  • Reba za videwo

MU MATERANIRO:

  • Reba imirongo utanga ikiganiro avuze. Jya ukoresha akamenyetso kagaragaza uko wakongera kubona imirongo wigeze gusoma

  • Aho kugira ngo uze mu materaniro ufite ibitabo byinshi bicapye, jya ukoresha icyo gikoresho cyawe mu biganiro byose n’igihe uririmba. JW Library irimo indirimbo nshya zitarajya mu gitabo gicapye

MU MURIMO WO KUBWIRIZA:

  • Ushobora kugira icyo wereka umuntu ushimishijwe ukoresheje JW Library, kandi ukamufasha kuvana iyo porogaramu kuri interineti hamwe n’ibindi bitabo

  • Jya ku kamenyetso ko gushakisha kugira ngo ugera ku murongo wa Bibiliya. Niba interuro ushaka itari muri BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, jya uhita ujya muri Bible avec notes et références, wongere ushakishe

  • Erekana videwo. Niba nyir’inzu afite abana ushobora kumwereka imwe muri videwo zivuga ngo “Ba incuti ya Yehova,” cyangwa ukamwereka ivuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” kugira ngo umushishikarize kwiga Bibiliya. Niba uhuye n’umuntu avuga urundi rurimi ushobora kumwereka videwo ziri mu rurimi rwe

  • Ereka umuntu umurongo wo muri Bibiliya yo mu rundi rurimi uherutse kuvana kuri interineti. Jya kuri uwo murongo, ukande ku mubare uwubanziriza, maze ukande ku kamenyetso kagaragaza uko uvugwa mu zindi Bibiliya