9- 15 Gicurasi
ZABURI 1-10
Indirimbo ya 99 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Kubaha Yesu bituma tubana amahoro na Yehova”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’Igitabo cya Zaburi.]
Zb 2:1-3—Byari byarahanuwe ko Yehova na Yesu bari kwangwa (w04 15/7 16-17 ¶4-8; it-1-F 521; it-1 507; it-2-F 271
Zb 2:8-12—Abantu bubaha Yehova n’Umwami yatoranyije ni bo bonyine bazabona ubuzima (w04 1/8 5 ¶2-3)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Zb 2:7—‘Itegeko’ rya Yehova ni irihe? (w06 15/5 17 ¶6)
Zb 3:2—Ijambo “Sela” risobanura iki? (w06 15/5 18 ¶2)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Zb 8:1–9:10
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) wp16.3, ku gifubiko—Somera umurongo w’Ibyanditswe ku gikoresho cya elegitoroniki.
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) wp16.3, ku gifubiko—Somera nyir’inzu umurongo wo muri Bibiliya wifashishije Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, maze yange iyo Bibiliya, hanyuma uwumwereke muri Bibiliya ye.
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bh 12 ¶12-13—Tera umwigishwa inkunga yo gukura porogaramu ya JW Library kuri interineti maze ayishyire ku gikoresho cye.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wubaha inzu ya Yehova: (Imin. 5) Ikiganiro. Erekana videwo iri kuri jw.org ivuga ngo Ba incuti ya Yehova—Jya wubaha inzu ya Yehova. (Jya ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABANA.) Hanyuma usabe abana baze imbere, ubabaze ibibazo kuri iyo videwo.
Izina ry’Imana mu Byanditswe by’Igiheburayo: w15 15/12 p. 10-11 par. 3-9—Disikuru. (Imin. 10)
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) ia igice cya 15 ¶1-14, n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibibazo abantu bibaza kuri Esiteri”
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 11 n’isengesho