Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2-8 Gicurasi

YOBU 38-42

2-8 Gicurasi
  • Indirimbo ya 63 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin.3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Gusenga dusabira abandi bishimisha Yehova”: (Imin. 10)

    • Yb 42:7, 8—Yehova yasabye Yobu gusenga asabira Elifazi, Biludadi na Zofari (w13 15/6 21 ¶17; w98 1/5 30 ¶3-6)

    • Yb 42:10—Yehova yatumye Yobu yongera kuba muzima ari uko amaze gusenga abasabira (w98 1/5 31 ¶3)

    • Yb 42:10-17—Yehova yagororeye Yobu bitewe n’uko yihanganye kandi akagira ukwizera (w95 1/7 17 ¶19-20 cg w94-F 15/11 20 ¶19-20)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Yobu 38:4-7—Ni ba nde bagereranywa n’“inyenyeri za mu gitondo” kandi se tubaziho iki? (bh 97 ¶3)

    • Yobu 42:3-5—Twakora iki ngo tubone Imana nk’uko Yobu yayibonye? (w15 15/10 8 ¶16-17)

    • Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?

    • Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Yb 41:1-26

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Gira icyo uvuga muri make ku ngingo ivuga ngo “Uko wakoresha JW Library,” igihe muri bube muvuga uburyo bwo gukoresha igikoresho cya elegitoroniki. Ibutsa abaguteze amatwi kujya bagaragaza kuri raporo ya buri kwezi incuro berekanye videwo mu murimo wo kubwiriza. Tera ababwiriza inkunga yo gutegura uburyo bwabo bw’icyitegererezo.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO