Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese ukoresha JW Library?

Ese ukoresha JW Library?

JW Library ni porogaramu igufasha gukura Bibiliya kuri interineti cyangwa ibindi bitabo, videwo n’ibyafashwe amajwi, ukabishyira kuri telefoni yawe, tabuleti cyangwa kuri orudinateri.

UKO WAYIBONA: Jya kuri interineti, uvane JW Library aho porogaramu ziba. Iyo porogaramu ikorana n’ibikoresho bitandukanye. Niba ufite interineti, uzafungure iyo porogaramu maze uhitemo icyo ushaka gushyira ku gikoresho cyawe ukivanye ku rubuga. Niba udashobora kubona interineti iwawe, ushobora kuyibona ku Nzu y’Ubwami, ku masomero rusange cyangwa se aho batanga serivisi za interineti. Iyo umaze gukura ibitabo kuri interineti ukabishyira ku gikoresho cyawe, uba ushobora kubifungura nubwo waba utari kuri interineti. Kubera ko hari ibintu bishya bigenda byongerwa muri JW Library, wagombye kujya kuri interineti kenshi kugira ngo ukureho ibyo bintu bihuje n’igihe, niba bihari.

KUKI IYO POROGARAMU ARI INGIRAKAMARO? JW Library ifasha umuntu kwiyigisha no gukurikira mu materaniro. Nanone ushobora kuyifashisha mu murimo wo kubwiriza cyane cyane nk’igihe ubwiriza mu buryo bufatiweho.