AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Gicurasi 2018
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Gutangiza ibiganiro ku byerekeye icyo Yehova ateganyiriza isi n’abantu mu gihe kizaza.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Fata igiti cyawe cy’umubabaro ukomeze unkurikire
Kuki Abakristo bakwiriye gusenga, kwiga Bibiliya, kubwiriza no kujya mu materaniro buri gihe?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya utoza abana bawe gukurikira Kristo
Ababyeyi bakora iki ngo bafashe abana babo kwiyegurira Yehova no kubatizwa?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Iyerekwa rikomeza ukwizera
Iyerekwa ryo guhindura isura ryagiriye Petero akahe kamaro? Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bushobora kutugirira akahe kamaro?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Icyo Imana yateranyirije hamwe . . .”
Abakristo babona ko umuhigo bahize wo kubana akaramata n’abo bashakanye ukomeye, maze bakihatira gukemura ibibazo bahura na byo no gukurikiza amahame yo muri Bibiliya.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ashyizemo menshi kuruta ay’abandi bose
Inkuru y’umupfakazi w’umukene watanze uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane itwigisha iki?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Irinde kugwa mu mutego wo gutinya abantu
Kuki intumwa zatsinzwe n’ikigeragezo? Yesu amaze kuzuka, ni iki cyafashije intumwa zihannye gukomeza kubwiriza nubwo zarwanywaga?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova azaguha ubutwari
Ese ujya utinya kuvuga ko uri Umuhamya wa Yehova? Niba ari uko bimeze, wakora iki ngo ushire amanga uvuganire Yehova?