IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Icyo Imana yateranyirije hamwe . . .”
Amategeko ya Mose yasabaga umugabo wabaga ashaka gutana n’umugore we kumutegurira urwandiko rwemewe n’amategeko. Ibyo byatumaga abantu badapfa gutana uko biboneye. Icyakora mu gihe cya Yesu, abayobozi b’amadini boroherezaga abashaka gutana. Abagabo bashoboraga gutana n’abagore babo ku mpamvu ibonetse yose (“icyemezo cyo kumusenda,” ibisobanuro, Mr 10:4, nwtsty; “utana n’umugore we,” “aba asambanye,” ibisobanuro, Mr 10:11, nwtsty). Yesu yavuze ko Yehova ari we watangije umuryango (Mr 10:2-12). Umugabo n’umugore bagombaga kubana akaramata, bakaba “umubiri umwe.” Inkuru nk’iyo yavuzwe na Matayo, igaragaza ko impamvu imwe rukumbi ishingiye ku Byanditswe yemerera abashakanye gutana, ari ‘ugusambana.’—Mt 19:9.
Muri iki gihe abantu benshi ntibabona ishyingiranwa nk’uko Yesu yaribonaga, ahubwo baribona nk’uko Abafarisayo baribonaga. Iyo bahuye n’ibibazo, bihutira gutana. Icyakora Abakristo babona ko umuhigo bahize wo kubana akaramata n’abo bashakanye ukomeye, maze bakihatira gukemura ibibazo bahura na byo no gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Murebe videwo ivuga ngo: “Urukundo no kubahana bituma imiryango yunga ubumwe,” hanyuma musubize ibi bibazo:
-
Mu muryango wanyu, mwakurikiza mute ibivugwa mu Migani 15:1, kandi kuki ari iby’ingenzi?
-
Gukurikiza ibivugwa mu Migani 19:11, byagufasha bite kwirinda ibibazo?
-
Niba umuryango wawe uri hafi gusenyuka, aho gutekereza gutana n’uwo mwashakanye, ni ibihe bibazo wakwibaza?
-
Gukurikiza ibivugwa muri Matayo 7:12, byagufasha bite kuba umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza?